Karen Bugingo yasohoye igitabo kigaruka ku rugendo rwe mu guhangana na kanseri

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 11 Werurwe 2018 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Karen Bugingo w’imyaka 25 yamuritse igitabo yise ‘My name is Life’ kigamije kuzamura ubumenyi ku ndwara ya kanseri, yifashishije urugendo yanyuzemo mu myaka itandatu ishize ubwo yari ayirwaye ariko akaza kuyikira.

Iyo ndwara yamugaragayeho ubwo yari afite imyaka 19 arimo arangiza amashuri yisumbuye, ubwo mu maraso ye basangagamo bumwe mu bwoko bwa kanseri, lymphoma. Yahise ava mu ishuri ariko aza gukira avuye kuvurizwa mu Buhinde.

Yahise afata umwanzuro wo kwandika igitabo, gikubiyemo ubuhamya bw’ibyo yanyuzemo atangiza ubukagurabaga bwo kwirinda indwara ya kanseri.

Ubwo yamurikaga iki gitabo ku wa Gatanu muri Kigali Convention Centre, Bugingo yavuze ko na we hari amasomo yavanye mu kucyandika azifashifashisha mu buzima busanzwe.

Yagize ati “Byanyigishije kwihangana, gukora cyane kandi ko imigirire yawe mu bibazo uhura na byo ari yo igaragaza icyerekezo ufite.”

“Nahisemo kwandika iki gitabo no kubera roho nziza twahuriye Bangalore mu Buhinde, Imana yahisemo kwisubiza, zitakiri kumwe natwe uyu munsi. Natekereje ko nk’umuntu warokotse iyi ndwara ngomba kwandika iyi nkuru nkagaruka ku bintu umurwayi wa kanseri anyuramo.”

Yashimiye bikomeye umuryango we cyane Nyirakuru wamureze kuva yatakaza ababyeyi muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, akanamufasha gukira iyi ndwara ya kabiri mu zihitana abantu benshi ku Isi.

Nibura mu bantu batandatu bitabye Imana, hafi umuntu umwe aba yishwe na kanseri nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima ribivuga.

Muri ‘My Name Is Life’, Bugingo agaragaza urugendo rukomeye umurwayi wa kanseri anyuramo, akerekana ko umunsi yamenye ko yakize byari ibyishimo bikomeye.

Yakomeje agira ati “Ubwo muganga yatagangazaga ko kanseri yakize, ikintu cya mbere cyahise kinza mu mutwe ni ukuvuga ngo, oh, ubu noneho nshobora gusubira ku ishuri. Ntabwo nari nkijyayo, ariko nkumva ko kwiga aribyo bizagena ahazaza hanjye. Numvise nshimishijwe no kuba nsubiranye ubuzima bwanjye, ibintu bikaba bigiye kumera nk’uko byari bisanzwe.”

Umushinga wo kwandika iki gitabo cya paji 200, Bugingo Karen yawufashijwemo n’abaterankunga barimo Banki ya Kigali yamuhaye inkunga ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, binyuze muri gahunda ya #MyWishAt50.

Umuyobozi muri BK, Katia Manirakiza yavuze ko ubwo umwaka ushize mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 50, iyi banki yifuje kureba ibyifuzo by’abakiliya bayo, abarenga 5000 bagaragaza akabari ku mutima bamwe bavuga ibibabaje abandi ibisekeje, bavuga ko bakeneye kugura inzu, ubutaka, kurongora, kwishyura amafaranga y’ishuri, kugura iPhone X n’ibindi.

Yavuze ko gufasha abantu babikeneye ari inshingano Banki ya Kigali yiyemeje, mu kwita ku baturage imaze imyaka isaga 50 ikorera.

Yakomeje agira ati “Mu izina rya Banki ya Kigali ndifuza gushimira Karen ku gitabo cye My Name Is Life, twizera ko kizafasha mu kuzamura ubumenyi kuri kanseri no gutanga icyizere ku bayirwaye ko bashobora gutsinda urwo rugamba.”

Yanatangaje ko aguze kopi 25 z’icyo gitabo.

Umuyobozi wa Imagine We Rwanda yafashije mu kwandika igitabo, Dominique Uwase Alonga
Bugingo yashimiye bikomeye umuryango we cyane Nyirakuru wamureze kuva yatakaza ababyeyi muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, akanamufasha gukira iyi ndwara ya kabiri mu zihitana abantu benshi ku Isi
Bamwe mu bitabiriye umuhango wo kumurika igitabo cyanditswe na Bugingo Karen
Nyirakuru wa Bugingo wamureze nyuma yo kubura ababyeyi muiri Jenoside yakorewe Abatutsi
Bugingo yavuze ko hari amasomo yavanye mu kwandika igitabo azifashifashisha mu buzima busanzwe

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza