Minisitiri Uwacu yakanguriye buri Munyarwanda kujya aba afite igitabo ahantu hose

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 21 Mutarama 2018 saa 05:04
Yasuwe :
0 0

Muri Car Free Day yabaye kuri iki Cyumweru, Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne, yasabye ko Abanyarwanda bagira umuco wo gusoma, bakajya bagendana ibitabo.

Umunsi ngarukakwezi wahariwe siporo rusange ku baturage b’Umujyi wa Kigali “Car Free Day” imaze umwaka n’igice iba ku Cyumweru cya mbere cya buri kwezi ariko kuva uyu munsi tariki 21 Mutarama watangiye kujya uba kabiri mu kwezi, ku Cyumweru cya mbere n’icya gatatu.

Uretse ibikorwa bitandukanye bisanzwe bikorwa kuru uwo munsi, birimo gupima indwara zitandukanye, kuri iki Cyumweru hajemo umwihariko wo gushishikariza abantu gusoma ibitabo.

Minisitiri Uwacu yasabye abantu kuzakomeza kwitabira ari benshi siporo kugira ngo bagire ubuzima bwiza, anasaba ko buri Munyarwanda agira umuco wo gusoma.

Yagize ati “Umuntu akwiye kugira igitabo ahantu hose ari. Abavuga ko bidahari ni uko bataragira umuco wo gusoma. Ntabwo umuntu ushaka igitabo yakibura. Gusa ntabwo turagira byinshi cyane kandi ku ngeri zitandukanye. Bivuze ko turacyashaka uko byaba byinshi, bikaboneka ku buryo bworoshye ariko ibi ntitwabigeraho n’ibihari bidasomwa.”

Ibyo Uwacu asaba ntabisanzwe mu Rwanda kuko hari n’ubwo bisi yuzuye abagenzi iri bukore urugendo rw’amasaha, ugasanga nta n’umwe ufite igitabo mu ntoki.

Umuyobozi w’umushinga “Mureke Dusome” wa Save the Children, Alubisia Alex, ari nawo watangije ibikorwa byo gushishikariza abantu gusoma, yashimye uburyo umuco uri kuzamuka, anasezeranya abagiraga imbogamizi zo kubona ibitabo hafi yabo ko zigiye kuvaho.

Yagize ati “Turashaka gushishikariza abantu kugira umuco wo gusoma, umuntu akagira igitabo aho akorera, ku rugendo, mu rugo ku buryo uko abonye umwanya ashobora gusoma. Dufite gahunda yo kongera amatsinda yo gusoma ku buryo muri buri kigo cy’ishuri mu gihugu rizaba rihari.”

Mu gihe hari abavuga ko badasoma kubera ikibazo cyo kubona ibitabo cyane ku bari hanze y’Umujyi wa Kigali, uyu muyobozi yavuze ko muri gahunda bashyize imbere harimo gufasha kubikwirakwiza mu bice byose by’igihugu, ubishatse akabibona kandi bihendutse.

Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne yakanguriye buri Munyarwanda kugira umuco wo gusoma
Ababyeyi bareba ibitabo byafasha abana babo
Umuyobozi w’umushinga “Mureke Dusome” wa Save the Children, Alubisia Alex
Minisitiri Uwacu yifatanyije n'aabndi muri Car Free Day i Kigali
Bakora imyitozo itandukanye muri Car Free Day
Umwana witabira kenshi Car Free Day, akanakora siporo neza yahembwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza