Mu ngoro ndangamurage z’u Rwanda hashyizwemo isomero ry’abana rya mbere

Yanditswe na Nyishimire Euphrasie
Kuya 13 Kanama 2017 saa 12:26
Yasuwe :
0 0

Mu Ngoro Ndangamurage y’ibidukikije iherereye mu Karere ka Karongi, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kanama 2017, hatangijwe isomero ry’abana ryiswe “Uruhongore”, rije mu gushakira igisubizo gukuza umuco wo gusoma ibitabo mu Rwanda.

Iri somero ni iry’ikigo cy’ubwanditsi cya “Edition Bakame”, rikaba ribaye irya mbere rishyizwe mu nzu ndangamurage z’u Rwanda mu gufasha abana bazituriye gusoma, ndetse no kurushaho gusobanukirwa bimwe mu biranga umuco nyarwanda n’ahandi.

Ukundamariya Agnes washinze Edition Bakame yashimangiye ko impamvu iri somero ryashyizweho biri mu murongo wo gushishikariza Abanyarwanda gusoma.

Yagize ati “Icyo twifuje n’uko ibitabo byagera ku basomyi kuko nibo tubyandikira cyane cyane abana, ni ikintu cyiza rero kuko cyari kibuze uretse ko n’amasomero muri rusange ari make cyane ariko hano kuhabona iki cyumba cy’isomero Uruhongore njye byanshimishije cyane kuko ni ahantu heza, haragaragara.”

Yakomeje asaba ababyeyi kujya baha abana umwanya wo kujya mu isomero kuko bahungukira ubwenge.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije wa Karongi, Mukashema Drocella, yashimye Edition Bakame, yizeza ko ubuyobozi bugiye gushishikariza abana gusoma .

Yagize ati”Ababyeyi tuzabashishikariza gukundisha abana babo gusoma, buriya ibitabo abana badakunda kubona mu rugo ni ‘Bibiliya’, uko umwana umutoza gusoma ya Bibiliya nanone mutoze uko agana muri iri somero kugira ngo agende abonamo udukuru dutandukanye.”

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’umurage w’u Rwanda, Amb. Masozera Robert, yavuze ko iri somero rizafasha abana benshi baturiye Ingoro Ndangamurage y’ibidukikije y’i Karongi.

Yagize ati “Bizagira akamaro kuko bizatuma abana batozwa gusoma, bunguke ubwenge banakure neza.”

Gusoma bitaracengera mu muco w’Abanayarwanda bituma bigoye kubona nko muri bisi abantu barenze batatu bari bukore urugendo rurerure bafite ibitabo basoma.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’umurage w’u Rwanda, Amb. Masozera Robert, mu itangizwa ry'isomero ry'abana mu Ngoro ndangamurage y'ibidukikije i Karongi
GUtoza abana gusoma ibitabo mu bishobora gukuza umuco wo gusoma mu Rwanda
Ukundamariya Agnes washinze Edition Bakame
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’umurage w’u Rwanda, Amb. Masozera Robert

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza