Rwanda Contre l’Ethnisme, igitabo gishya kivuga ku irondamoko rya Kiliziya mu mateka y’u Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Mutarama 2018 saa 03:18
Yasuwe :
0 0

Muri Mata 1996, ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya kabiri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari umugabo wari umaze imyaka ine avuye mu gipadiri watanze ikiganiro kijyanye no kwibuka mu Mujyi wa Kigali cyibanze ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika mu macakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside cyatumye arebwa nabi n’abayiyoboraga.

Radiyo Rwanda, imwe rukumbi yari ihari muri uwo mwaka, ku mugoroba yagicishijeho bituma Kiliziya Gatolika yijundika uwo mugabo ndetse icyo gihe Inama y’Abepisikopi yashatse guterana ngo bamagane ibyo yavuze bifashishije itangazo ryagombaga gusomwa muri Paruwase zose, ariko bamwe muri bo bavuga ko kumusubiza byaba ari ukumuha agaciro.

Uwo mugabo yakomeje kugaragaza uburyo Kiliziya yagize uruhare mu kwimakaza irondamoko mu Banyarwanda, aba umwanzi wayo ukomeye kuva ku bashumba kugeza ku ntama.

Kuri iki Cyumweru tariki 21 Mutarama 2018, uwo mugabo witwa Rutazibwa Privat yamuritse igitabo aherutse kwandika cyitwa ‘Rwanda Contre l’Ethnisme’ gicukumbura uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu kubiba urwangano rwagejeje u Rwanda kuri Jenoside.

Uruhare rwa Kiliziya mu mateka mabi yaranze u Rwanda si ikintu gishya kuko nayo iherutse kubisabira imbabazi. Icyakora iki gitabo cya Rutazibwa Privat gikubiyemo inyandiko zandikiranwaga hagati y’abapadiri, abasenyeri n’abandi bihayimana mu Rwanda zigaragaza urwango kuva mu gihe cy’abakoloni b’Abadage kugeza mu 1999.

Kivuga ku bushyamirane bw’abayobozi b’abakoloni b’Abadage mu Rwanda, bashwanaga n’abapadiri bashakaga kwivanga mu mitegekere y’Umwami Yuhi V Musinga , bashaka kujya basoma misa bakongeraho kugabira no kunyaga uwo badashaka kugeza ubwo Abadage bandikiye Musenyeri Léon Classe bamusaba kubwira abapadiri be guca bugufi, bagahitamo kwigisha ijambo ry’Imana cyangwa kuyoboka politiki.

Rutazibwa wahawe ubupadiri na Papa Yohani Pawulo II mu 1990, igitabo cye kinarambura urupfu rwa Musenyeri Manyurane waguye i Kabgayi arozwe n’abihayimana bagenzi be, agapfa azira kwanga kuvanga Kirisitu n’ubwoko, agapfa mbere gato y’uko afata urugendo ajya gusura Musenyeri Aloys Bigirumwami. Byari byateguwe ko uwo mupadiri agwa kwa Bigirumwami urwo rupfu akarubazwa.

Inyandiko yanditse gihanga mu mukono wa Rutazibwa wize mu iseminari agacengera ibya Filozifiya, ivuga no ku Nama y’Abepisikopi yateraniye ku Rwesero mu 1973, bakanga gukora ishyirahamwe ry’Abapadiri mu Rwanda nkuko Roma yari yabisabye, bitwaje ko Abapadiri b’Abatutsi bari bamaze kuba benshi, ahubwo inama isaba ko bakwiye kugabanywa.

Nubwo Kiliziya Gatolika uruhare rwayo rukunze kurangirana na 1994, Igitabo cya Rutazibwa cyo kiraharenga kikerekana uburyo Kiliziya yakoraga ibishoboka byose ngo ihirike ubutegetsi mu Rwanda, ndetse ngo hari aho abihayimana ba Kiliziya babuzaga impunzi gutaha, bakanga no gusana ibyangiritse bategereje gushyiraho ubutegetsi biyumvamo.

Iki gitabo gifite umwihariko wo kuba gikubiyemo inyandiko bwite za bamwe mu bihayimana ba Kiliziya bagiye bandika bifuza ko abaturage bacikamo ibice ariko kikanagaragaza abandi bagiye babyamagana.

Igitabo nk’iki gisohotse nyuma y’iminsi mike Kiliziya Gatolika isabye imbabazi ku ruhare rwayo muri Jenoside. Nyuma yo kumurika iki gitabo, IGIHE yabajije Rutazibwa niba kitazasubiza irudubi umubano wa Guverinoma y’u Rwanda na Kiliziya wari utangiye gutera imbere.

Yagize ati “Nibamara kugisoma bazasobanukirwa ko ahubwo ari umusanzu ukomeye no kugira ngo uwo mubano urusheho kumera neza. Mu nyandiko zanjye harimo imwe isesengura imibanire ya Kiliziya na Leta, nerekana uburyo ahubwo ubu Kiliziya Gatolika yateye intambwe kuko kugeza 1999 yaranzwe n’ubuyobozi busa n’ubushaka guhangana na Leta.”

Rutazibwa avuga ko iyo ntambwe yashingiye ku kuba ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda bwaravuguruwe hakazamo abafite amaraso mashya, Leta y’u Rwanda nayo yagiye yigengesera cyane ntiyahangana na Kiliziya yari ifite umurava wo gutangira gushyira mu gaciro.

Iki gitabo kigizwe n’inyandiko zirindwi ahanini zikubiyemo izo Rutazibwa yagiye asohora mu myaka yatambutse ntizivugweho rumwe.

Rutazibwa asobanura ingingo z'ingenzi zikubiye mu gitabo cye ’Rwanda Contre l’Ethnisme’
Rutazibwa avuga ko iki gitabo kizashyigikira ubumwe bwa Kiliziya Gatolika na Leta y'u Rwanda
Umuhango wo kumurika igitabo 'Rwanda Contre l’Ethnisme' witabiriwe n'abantu batandukanye
Nyiramirimo Odette mu bitabiriye imurikwa ry'igitabo 'Rwanda Contre l’Ethnisme'
Igitabo Rwanda Contre l'Ethnisme cyamuritswe kivuga ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika mu kubiba irondamoko mu Rwanda
Igitabo cya Rutazibwa kigaragaza uruhare rwa Kiliziya mu mateka mabi yaranze u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza