U Buholandi: Agahinda ka Mukarubayiza warokotse Jenoside akakandikaho igitabo

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 16 Ugushyingo 2017 saa 09:11
Yasuwe :
0 1

Mukarubayiza Joséphine ni Umunyarwandakazi umaze imyaka 15 atuye mu Karere ka Friesland gaherereye mu Majyaruguru y’u Buholandi.

Uyu mubyeyi w’abana babiri aherutse kwandika igitabo mu Giholandi yise "Waar ga je heen, Bayiza?" ("Urajya he Bayiza ?" kivuga ku kurokoka kwe muri Jenoside n’amateka asharira yibuka.

Kwegerana na Mukarubayiza agasubiriramo amateka ye, ubyumva nk’ibyabaye ejo nubwo hashize imyaka 23 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’Ingabo zari iza FPR Inkotanyi, zari zirangajwe imbere n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, muri iki gihe.

IGIHE yahisemo kubaha ubuhamya bubaje bwa Mukarubayiza mu magambo ye.

Nitwa Mukarubayiza Joséphine mvuka i Maraba muri Butare (mu Karere ka Huye), Jenoside yatangiye ndi aho bita i Cyarwa muri Butare, ari naho narokokeye. Mvuka mu bana umunani, imfura yacu yitwaga Mukandida Julienne, Valerie Mukagakuba, Réverien Ntambara, Nsabimana Vianney, Asteria Mpfizi, Seraphiné Nyirarukwavu nanjye na Rutambika Theogène.

Aba bana babyawe na Mutwarangabo Anastase na Nyirakabano Therese « muri Jenoside yakorewe Abatutsi ikintu cyambabaje cyane ni abana bato twari kumwe aho twese badutaye mu mwobo bamaze kudutema, njye njyenyine, ninjye wabashije kuwuvamo mu bana benshi twari kumwe icyo gihe. Kugeza uyu munsi mpora nibaza nti ‘Kuki nabasizemo, kuki ntaretse ngo dupfane, ese kuki ntabashije kubakuramo ?’»

Igitabo "Waar ga je heen, Bayiza?" ("Urajya he Bayiza ?" kivuga kumateka y'ukurokoka Jenoside kwa Mukarubayiza Joséphine

Ndibuka ko nabasizemo muri uwo mwobo barimo babara cyane bataka, ni uwo nabashije kugerageza kuvanamo muhetse yarancitse kubera igitenge nari namuhambirije cyacitse arongera agwamo.

Abo bana rero barambabaje cyane, ni abana bari bakiri bato, ntacyo bazi ku mpamvu bagirirwaga nabi, batazi icyo bazira. Byanze kumvamo.

Icyo gihe nanjye mvamo nashakaga kujya gutabaza ngo babavanemo kuko sinarinzi uburemere bw’ibirimo bitubaho, ngeze hejuru nabonye umusirikare narinzi, wajyaga aca imbere y’iwacu kenshi, mbona ari umuntu mwiza, mubwiye ngo abavanemo ati “ ahubwo bo bagize Imana babataye mu mwobo kuko abandi bo bari hanze imbwa zirimo zirabarira hanze”.

Naje kubabazwa no guhura n’umwe mu babyeyi b’abana bishwe turi kumwe witwa Gorethi Byukusenge utuye mu Rwanda, twarahuye mbura aho mpera mubwira uko bishe abana be, Olivier Ntwali, Vanessa Inkindi, Iradukunda Christian.

Ikindi cyambabaje ni ukubura abo mu muryango wanjye bose, abari i Butare, abandi bari barashatse hirya no hino.

Nkimara kurokoka nafashe inzira njya i Kibungo kureba niba hari uwaba yararokotse mu bari bahatuye bo mu muryango wanjye hafi ya Tanzaniya, njyayo bingoye cyane, kuva i Butare ukajya Kibungo muri icyo gihe nta n’amafaranga mfite ngenda ntegatega, ngezeyo naho nsanga barishwe batabwa mu mazi, mbibwirwa n’abaharokokeye bananshumbikiye muri iyo minsi, agahinda kaba kenshi kuko nagarutse amaramasa, ni byinshi nibaza ntabwo nabirondora byose, ibindi nabishyize mu gitabo.

Ikindi cyaje kumbabaza cyane ni uko nageze hano mu Buholandi nshaka aho naruhukira ayo mateka mabi narimvuyemo ariko naje kwisanga ndi jyenyine ntawe mbwira ngo anyumve.

Kuko naburaga rwa rukundo rw’umuntu ukuzi, bitari no kuvuga gusa abo mu muryango wanjye ahubwo na wa muntu mwaturanye mwabanye mu buto, muganira mugahuza.

Aba bavandimwe banjye n’abana babo maze kuvuga banditse no muri iki gitabo, kugira ngo batazibagirana, nanjye ubwanjye ntazabibagirwa, n’abana banjye bazamenye ko bari bafite umuryango, ko ari abantu babayeho bakamburwa ubuzima bazira uko bavutse.

Nijye wari muto muri bo, nari umuhererezi, nari umwana wishimye uri mu muryango mugari uhabwa urukundo, urwo rukundo nahawe mu bwana rukaba ari narwo rumbeshjeho.

Impamvu yo kwandika igitabo

Mukarubayiza Joséphine aganira na IGIHE

Iki gitabo rero nacyise “Urajya he Bayiza ?” Kucyandika byamfashe igihe kuko nibazaga uko nzajya mbwira buri wese duhuye hano ntuye uwo ndiwe, aho mva n’impamvu ndi hano mu Buholandi, kuko bahoraga bambaza ngo uri uwahe kuki waje ino, n’ibindi; nibwo nigiriye inama yo kwandika amateka yanjye muri Jenoside yakorewe Abatutsi narokotse. Kuko numvaga kutabivuga kuri njye ari nk’igihombo gikomeye.

Nagerageje kucyandika bigoranye kuko ururimi rw’Igiholandi nari ntararumenya, nza gufashwa n’Umuhorandikazi witwa ‘Etty Jonker’, nshimira cyane kuko yaritanze bikomeye ngo ngere ku musozo wacyo.

Mu mushinga wo kugishyira mu ndimi nyinshi

Nkaba mfite umushinga wo kugishyira mu Kinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza igihe nzabishoborera kugira ngo gisomwe na benshi, bamenye amateka twabayemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi hatazagira uwibeshya avuga ko abacu batishwe urw’agashinyaguro bazira ubusa.

Nicyo numva nasigariye ni ukubavuga, uko bari bameze, urukundo rwabo, ibyo bakundaga, ibyo bakoraga uko bishwe kuko byose narabibonye, si nabonye ibyo mu Rwanda hose ariko ibyaho narindi narabibonye n’amaso.

Hano ntuye nifuzaga ko bambona nk’umuntu nkabo ufite aho akomoka, ufite igihugu n’aho avuka koko.

Abana banjye kandi nabajyanye no kureba aho abanjye bose biciwe mu Rwanda n’ubwo bari bakiri bato. Muri make niyo mpamvu nanditse iki gitabo.

Ubu rero nashyize umutwaro umwe ku ruhande nubwo kwandika bitambuza guhoza abanjye ku mutima, ariko nzi ko batazibagirana.

Ikindi kiza ni uko iki gitabo cyatumye abo duturanye b’Abaholandi batakimbaza byinshi ku buzima bwanjye n’impamvu mba hano.

Iki gitabo cyatumye bakurikirana amateka y’igihugu cyanjye, ubu bazi aho twavuye naho tugeze, usanga bakurikira cyane kuko kenshi baza kumbwira ibyo basoma babonye kuri televiziyo kandi ntawababeshya kuko bazi ukuri kose.

Ni igitabo kandi cyagize akamaro mu mashuri ya hano dutuye biciye mu buyobozi bw’uyu mujyi dutuyemo, abanyamakuru ba hano bacyanditseho no kuri za Terviziyo kivugwaho cyane.

Cyakorewe ubuvugizi gikwiye kirasomwa cyane, kugeza aho ibitabo nari nakoresheje bya mbere byanshiranye, bakiguraga batoye umurongo rwose.

Byaranshimishije cyane kuko n’abana bato mu mashuri mato baragisomye, usanga rimwe narimwe bambaza ibibazo, bitewe n’ibyo basomye, bikaba ngombwa ko mbafatira umwanya nkabasubiza.

Uyu munsi ikinezeza ni uko batakimbaza ibyerekeranye na Jenoside ahubwo bakurikira ibijyanye n’igihe tugezemo mu Rwanda ugasanga biranejeje cyane kuko u Rwanda rw’uyu munsi na njye aho nshiye hose mpacana ishema nemye.

Mukarubayiza Joséphine n'abana be babiri yabyaye
Umuhorandikazi Etty Jonker wafashije Mukarubayiza kwandika igitabo mu Giholandi
Mukarubayiza hamwe n'inshuti ye, Jolande Van Der Woude
Mukarubayiza Joséphine wahisemo kwandika amateka ye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo azajye yibukwa ubugome yakoranwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza