Ubuhamya bwa LeBron James mu gitabo cya Mutijima kivuga ku ivanguraruhu rikorerwa abirabura

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 3 Werurwe 2018 saa 09:31
Yasuwe :
0 0

Nta munsi ushira hatavuzwe inkuru ku irondaruhu rikorerwa abirabura cyane cyane mu bihugu by’u Burayi, Amerika na Aziya.

Hari abicwa kubera ko ari abirabura, abakubitwa, abimwa amahirwe atandukanye yakababeshejeho n’ibindi.

Mu bihugu bimwe na bimwe byateye imbere, umwirabura uteye imbere babanza kwibaza niba atari umujura, umwicanyi n’ibindi mbere yo kumenya aho yavanye ubwo bukungu.

Ibyo yiboneye n’amaso ye n’ubuhamya bwatanzwe n’abirabura batandukanye nibyo byateye Manzi Mutijima Christian kwandika igitabo ‘Le Rôle de la Couleur de Peau’ gishishikariza abirabura gukanguka bagaharanira gutera imbere ku buryo batagomba gusuzugurwa.

Iki gitabo cyasohotse bwa mbere tariki 24 Mutarama 2018. Kirimo ubuhamya bw’abantu batandukanye nk’ibihangange by’abirabura mu nzego zitandukanye z’ubuzima.

Kirimo ubuhamya bwagiye butangwa mu bihe bitandukanye n’umukinnyi w’icyamamare muri Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, LeBron James ukinira Cleveland Cavaliers.

Harimo kandi ubuhamya ku ivanguraruhu ryakorewe umutoza w’umunye-Congo Florent Ikwanga Ibenge ubwo yari atuye ku mugabane w’u Burayi ndetse n’abandi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mutijima utuye mu Bufaransa yavuze ko ibyamubayeho ndetse n’ubuhamya yabwiwe byamuteye ishyaka ryo kwandika.

Yavuze ko icyo gitabo cyerekana neza isura umwirabura ahabwa yaba akize cyangwa akennye, apfa kuba ari hanze y’umugabane wa Afurika.

Ati “Hari ukuntu iyo uri umwirabura uhita uhabwa isura y’uko uteye n’uko utekereza mbere y’uko bakumenya. Bivuze ko muri make intera yose waba uriho, ubwa mbere bakubona nk’umwirabura, cyangwa umuntu wo mu rwego rwo hasi.”

Igitabo ‘Le Rôle de la Couleur de Peau’, Mutijima avuga ko gisobanurira abirabura ko igihe badakuye amaboko mu mifuka ngo bakore batere imbere bazahora basuzugurwa.

Ikibazo cy’ivanguraruhu kimaze imyaka myinshi guhera ku bucakara bw’abanyafurika boherezwaga mu mirima y’icyayi n’ibisheke muri Amerika, ugakomeza ku gihe cy’ubukoloni na nyuma yabwo.

Mutijima avuga ko impamvu kidacika burundu ari uko hashyirwaho amategeko ariko ntakurikizwe. Ati “Igikwiriye ngo ivanguraruhu rikorerwa abirabura mu Isi ricike, ni uko amategeko ahari ashyirwa mu bikorwa nta guca ku ruhande. Twavuga nko mu mikino n’imyidagaduro, amategeko arahari ariko iyo habaye irondaruhu, ntabwo akurikizwa.”

Iki gitabo cyatunganyirijwe mu icapiro Edilivre kigura amayero 13 (13 € ). Mutijima yavuze ko mu Rwanda kitarahagera ariko kizaba gihari vuba. Kiri mu rurimi rw’Igifaransa ariko mu gihe gito kizaba cyashyizwe mu Kinyarwanda ndetse no mu Cyongereza.

Mutijima asanzwe ari Umuyobozi w’Ishyirahamwe SOS Racisme Sarthe rirwanya ivangura rishingiye ku ruhu.

Ubutumwa LeBron James yagiye atanga mu bihe bitandukanye arwanya ivanguraruhu bugaragara mu gitabo cya Mutijima
Igitabo ‘Le Rôle de la Couleur de Peau’, Mutijima avuga ko gisobanurira abirabura ko igihe badakuye amaboko mu mifuka ngo bakore batere imbere bazahora basuzugurwa
Mutijima asanzwe ari Umuyobozi w’Ishyirahamwe SOS Racisme Sarthe rirwanya ivangura rishingiye ku ruhu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza