Umunyarwandakazi yanditse igitabo ku gahinda abana bahuye na ko muri Jenoside

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 5 Nzeri 2017 saa 01:43
Yasuwe :
11 0

Umukobwa w’Umunyarwandakazi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa ,Natasha Karambizi, yanditse igitabo yise “Mahoro”, gikubiyemo akababaro no kwibaza gukomeye abana babayeho muri Jenoside bafite ababyeyi batari bahuje ubwoko bahuye na ko.

Ni igitabo cyanditswe hagamijwe kwerekana ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranwe igatuma abenshi mu bana bariho icyo gihe bahura n’ibibazo by’ihungabana byaturutse mu kwishishanya hagati y’ababyeyi bombi.

Icyo gitabo gitangira kigaragaza uburyo abana babanaga n’ababyeyi babo mu rugo umugabo akajya akunda gutaha yanyweye, atanga amategeko mu rugo nk’umugabo, akabikora kenshi ndetse abana barabimenyera babifata nk’ubuzima bwa buri gihe.

Gusa umunsi umwe umwana yaje gutungurwa no kuba yaravuye gukina n’abandi bana yataha nk’uko yamenyereye azi ko ari busange umubyeyi we yigiriye kunywa nk’uko bisanzwe ahubwo aza gutungurwa no kubona asa n’uwakonje, ntacyo ari kuvuga ahubwo nyina ari we uri kuvuga mu rugo.

Icyo gitabo kigaragaza ko umugore yari Umuhutu mu gihe umugabo yari Umututsi. Gutuza ngo ntikwari ugusanzwe ahubwo ni uko yari yamenye amakuru ko imperuka y’abatutsi yari yageze.

Byarakomeje hakomeza kumvikana amakuru kuri radio yavugaga ko indege y’uwari wariswe umubyeyi w’igihugu yahanuwe. Byarakomeje bigera aho bamwe mu bavukana na wa mwana bicwa abandi bijandika muri Jenoside, gusa nubwo yarangiye atahasize ubuzima byaje kumusigira igikomere ku mutima cyo kwibaza uwo ari we.

Ibyo byatumye atangira kugira urwikekwe mu bandi bituma muri we atisobanukirwa.

Umukozi ushinzwe guhuza ikigo n’abakigana mu nzu y’ibitabo yitwa Imagine We, iri kumenyekanisha icyo gitabo witwa, Malika Helene, yavuze ko icyo gitabo kigamije kugaragaza uburyo abana bari bato bari bafite ababyeyi badahuje ubwoko muri icyo gihe, bahuye n’intamabara itoroshye.

Yagize ati “Ubutumwa burimo ni nko kwerekana uburyo umwana yagize kwibaza cyane, uburyo yumvaga ibintu ku bintu byari biri kuba muri icyo gihe, harimo no kwibaza ngo umwana wabayeho muri ibyo bihe atasobanukirwaga yabibonye ate? Abifata ate?”

Natasha Karambizi ni muntu ki?

Natasha Karambizi Umunyarwandakazi wavukiye mu mujyi wa Kigali mu 1992. Mahoro ni cyo gitabo cye cya mbere ashyize hanze. Kwandika yabitewe no kuba muri we akunda gusoma no kwandika, yanditse igitabo cye cya mbere ku myaka 13 ubwo yigaga mu ishuri ryisumbuye rya Fawe.

Yaje kubona amahirwe yo kujya gukomereza amasomo ye y’ubutabire muri koleji ya Converse yo muri Startanburg mu majyepfo ya Leta ya Carolina yo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika. Ubu ari kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo y’ubumenyi bw’ibinyabuzima muri kaminuza ya Clemson.

Akunze kwandika n’udukuru dusekeje n’imivugo akunze gushyira ku rubuga rwe rwa internet. Ushaka gusoma icyo gitabo agisanga kuri internet ku rubuga rw’ubucuruzi rwa Amazon cyangwa akajya mu nzu z’ibitabo zitandukanye mu mu Mjyi wa Kigali.

Natasha Karambizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza