Uwitonze yasohoye igitabo cyerekana uburyo nta bavukiye gutera imbere bonyine

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 4 Gashyantare 2018 saa 04:27
Yasuwe :
4 0

Umunyarwandakazi Uwitonze Marie Chantal utuye mu Bubiligi, yamuritse ku mugaragaro igitabo yise “Les Clés d’un parcours réussi” (urufunguzo rw’inzira igera ku ntego), gikubiyemo ubuhamya bw’abantu 28 bakora mu ngeri zitandukanye z’ubuzima bavuga uburyo bakoresheje ngo batere imbere.

Mu batanze ubuhamya buri muri iki gitabo harimo abanyapolitiki, abikorera ku giti cyabo n’abandi bafite ibikorwa bizwi baturuka ku migabane yose y’Isi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE i Bruxelles ubwo igitabo cyamurikwaga tariki ya 30 Mutarama, Uwitonze w’imyaka 36 yavuze ko yacyanditse kugira ngo ahumurize urubyiruko rwumva ko kugera ku nzozi zarwo bigoye.

Yagize ati “Iki gitabo nifuje kucyandika kugira ngo mpumurize urubyiruko, ndwereka ko kugera ku ntego bifuza bishoboka mu buzima bwabo, ko atari ibintu byahariwe abazungu cyangwa abandi bantu bihariye. Bivuze ko twese dufite uburyo twagera ku ntego, bisaba kwigirira icyizere, gushirika ubute no gukora cyane.”

Yongeyeho ati “Nkatwe tuba hano mu Burayi hari ibintu bimwe na bimwe biduhuma amaso, ukumva ko byose byarangiye, ko ibyo dufite ari byo bihagije. Ntabwo kubera ko twavuye mu bihugu bikennye cyangwa mu miryango ikennye byakagombye kuduca intege.”

Uwitonze yavuze ko igitabo cye gikubiyemo ubuhamya bw’abantu bageze ku ntego zabo, nyamara mu nzira zo kugera kuri iyo ntego bagiye bahuriramo n’ingorane ariko ntibacike intege.

Ati “Naganiriye n’abantu batandukanye bampaye ubuhamya ku buryo bateye imbere ndetse n’uburyo bagiye bagira ibibazo bakagwa ariko bakagera aho bongera kweguka bagakomeza. Kugera ku ntego ntabwo bifite abo byahariwe kandi twese muri buri kiremwamuntu dufite ubushobozi bwo kugera ku bintu bihambaye iyo ubonye uburyo bwo kubigeraho.”

Uwitonze yavuze ko nubwo igitabo kiri mu rurimi rw’Igifaransa, ateganya kugishyira mu zindi ndimi zirimo n’Ikinyarwanda.

Uwitonde ari kumwe na bamwe mu bari bamuteye ingabo mu bitugu ubwo hamurikwaga iki gitabo
Mudahogora Justine, umwe mu banyarwanda batuye mu Bubiligi yabwiye IGIHE ko iki gitabo kizafasha urubyiruko rukunda gusoma
Uwitonze aganira na Abraham de Bettencourt wayoboye ibiganiro ubwo hamurikwaga iki gitabo
Uwitonze Marie Chantal atanga ikiganiro
Abantu b'ingeri zitandukanye bari bitabiriye imurikwa ry'iki gitabo
Iki gitabo gikubiyemo ubuhamya bw’abantu bageze ku ntego zabo, nyamara barahuye n’ibizazane byinshi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza