IGIHE.com > Umuco > Ibitabo

Bulinga : Isaro Foundation mu rugamba rwo gushishikariza abato gusoma


Yanditswe kuya 27-05-2012 - Saa 17:03' na Gaston Rwaka

Umuco wo gusoma no kwandika ukomeje gushyigikirwa n’abagize Isaro Foundation mu bikorwa byo gusura ibigo by’amashuri hirya no hino mu gihugu babagabira ibitabo.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Gicurasi Isaro Foundation yasuye Ishuri ryisumbuye rya Bulinga inakanashyikiriza abanyeshuri 23 impano y’ibitabo n’amakaramu.

Abanyeshuri 11 batsinze abandi mu marushanwa yo gusoma no kwandika bahawe ibihembo.

Umuyobozi wa Isaro Foundation, Iragena Jean Léon yaboneyeho umwanya wo gukangurira abo banyeshuri kwitabira gusoma ibitabo no gutangira kwitabira kwandika inyandiko ngufi.

Iragena yabwiye abo banyeshuri ko iyo umuntu akunda gusoma ibitabo bituma n’imyumvire izamuka bityo n’ubumenyi bukiyongera.

Yakomeje abasaba kandi ko gusoma kwabo kutakagombye kugarukiriza ku masomo bahabwa n’abarimu ahubwo bakagira inyota yo kumenya aho isi igeze.

Muri icyo gikorwa kandi umuyobozi w’ishuri rya Bulinga yahawe impamyabushobozi ku bwo guteza imbere umuco wo gusoma ibitabo no kwandika mu banyeshuri ayobora.

Mu rwego rwo kwimenyereza kwandika mu ishuri ryisumbuye rya Bulinga, abanyeshuri basanganywe umuco wo kwibumbira mu matsinda mato mato bakandika inkuru ngufi, imivugo n’inkinamico.

IBITEKEREZO
Birashimishije rwose. Iki kigo kimaze gutera imbere dukurikije uko cyari kimeze. Courage ku bahiga
Musubize28.05.2012 saa 06:24
Arakarama
ES Bulinga Bravo kuko igeze ahashimishije nyuma y'ibihe bitoroshye yanyuzemo none ikaba iri mibigo bitsindisha kurwego rwo hejuru !!
Musubize28.05.2012 saa 01:27
Dido
Ntabwo akihaba yahinduriwe imirimo
Musubize27.05.2012 saa 14:47
Ntabyerangode
Amani Alfred aracyahaba ?
Musubize27.05.2012 saa 11:11
AMANI

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!