Hamuritswe igitabo kivuga ku kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 12 Mata 2013 saa 05:09
Yasuwe :
0 0

Abanditsi bamuritse igitabo kivuga uburyo hari abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’uko byarwanywa, bise ”Faire Face au négotionnisme du Génoside des Tutsi », kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mata, i Kigali.
Prof. Joseph Semujanga, umwarimu w’indimi muri Kaminuza ya Montréal muri Canada no mu Ishuri Rikuru rya Kibungo (INATEK) afatanyije na Jean Luc Gaulbert, banditse igitabo ”Faire Face au négotiannisme du Génocide des Tutsi", bagaragaza uburyo hari bamwe bahakana Jenoside (...)

Abanditsi bamuritse igitabo kivuga uburyo hari abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’uko byarwanywa, bise ”Faire Face au négotionnisme du Génoside des Tutsi », kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mata, i Kigali.

Prof. Joseph Semujanga, umwarimu w’indimi muri Kaminuza ya Montréal muri Canada no mu Ishuri Rikuru rya Kibungo (INATEK) afatanyije na Jean Luc Gaulbert, banditse igitabo ”Faire Face au négotiannisme du Génocide des Tutsi", bagaragaza uburyo hari bamwe bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, uburyo babikora, amagambo bakoresha, uburyo babishyira mu bikorwa n’uburyo bwo kuyirwanya.

Intego y’iki gitabo, nk’uko abanditsi babitangaza ni ukubaka abanyarwanda no kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Prof. Semujanaga ati ”Igitabo cyanditswe n’abantu benshi, twahuje abantu bababajwe n’abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iki gitabo twerekana uburyo bwinshi abantu bapfobya bakanahakana Jenosidre yakorewe Abatutsi mu Rwanda.»

Akomeza atangaza ko abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi baba bafite n’uburyo bakoresha bayihakana, bityo iki gitabo kikazafasha mu kwerekana abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kikazafasha gushyiraho ingamba zo kuyirwanya, no gukumira abapfobya bakanayihakana.

Prof. Semujanga atangaza ko abantu bakwiye kubaka igihugu gishingiye ku mahame yubaka, umuntu agahabwa agaciro mu gihugu, harwanywa abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igitabo ”Faire Face au négotiannisme du Génoside des Tutsi » gifite paji (Page) 415, kikagira n’ibice bine birimo ipfundo nyamukuru ry’ubuhakanyi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ihakana ryayo mu bihugu by’u Burayi, itangazamakuru riyihakana, no guhangana n’ipfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ntakirutimana Evariste uri mu itsinda ryanditse iki gitabo, yatangaje ko hagaragara amagambo yerekana abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, amagambo atagomba gukoreshwa nko kuvuga ubwicanyi, isubiranamo ry’amoko, ibyabaye muri 1994, aho kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Jean de Dieu Mucyo, yavuze ko iki gitabo kizafasha mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mucyo yatangaje ko icyo gitabo ari intambwe nziza izafasha CNLG mu kwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akenewe kwandikwa, akamenyekana.

Prof. Josias Semujanga
Bamwe mu bitabiriye imurika ry'igitabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza