Nyuma yo kubura ababyeyi be n’abavandimwe be 13 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, nawe agatemwa akajugunywa mu mwobo, yaje gukurwamo n’abasirikare bakajya kumwitaho bamuvura mu gihe gito aza kujyanwa mu bigo birera imfubyi. Yaje gusubira iwabo i Nyanza ya Butare arangisha, akarere kaza kumwereka iwabo ariko agezeyo abavandimwe be baramwanga kuko bari bazi ko yapfuye.
Aya ni amwe mu mateka akubiye mu gitabo ’Kugera Kure Siko Gupfa’ kivuga ku nzira y’umusaraba ya Mushimiyimana Rehema.
Iki gitabo cyanditswe hagamije gufasha abantu kumenya no gusobanukirwa ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi yasigiye abayirokotse kandi bigashishikariza abayirokotse kwandika amateka y’ibyo baciyemo.
Mu kiganiro na IGIHE, Mushimiyimana Rehema avuga ko n’ubwo atariwe wanditse iki gitabo kuko yabwiraga abandi ibyamubayeho bakamwandikira, asanga ubu ari bumwe mu buryo bwo kwiyubaka, cyane ko kuva na kera mu kigo cy’imfubyi cya Nyundo yabagamo bahoraga babakangurira kujya bakunda kuvuga ibyababayeho mu rwego rwo kurwanya ihungabana.
Ati :”hari abantu najyaga mbwira ibyanjye bakiyumvisha ko bidashobora kubaho”.
Akomeza avuga ko mbere yakundaga guceceka ariko aho atangiriye kuvuga ibye hari impinduka nini zabaye mu buzima bwe.
N’ubwo ibi byose byamubayeho ariko, ntiyacitse intege cyane mu buzima kuko ubu yibeshejeho. Ku ipaje ya 45 ibanziriza iya nyuma y’iki gitabo, Mushimiyimana agira ati :”N’ubwo mbaho mu buzima butanyoroheye, mfite icyizere cy’ejo heza”.
Iki gitabo ‘Kugera Kure Siko Gupfa’ kivuga birambuye ku buzima bw’uyu munyarwandakazi cyamaze kujya hanze, gusa haracyateganwa gahunda yo kukimurika ku mugaragaro, ari nabwo hazatangazwa niba kizajya kigurishwa cyangwa kizajya gitangirwa ubuntu.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Ku myaka 21 yanditse igitabo ku ngaruka za Jenoside ku bana
9.05.2013 |
|
Imizi y’u Rwanda kuva mwaka wa 300 kugeza mu 1900
9.05.2013 |
|
Ambasade ya USA mu Rwanda yatangije ubukangurambaga bwo gusoma
25.04.2013 |
|
Bugesera : Umuyapani araharanira gutoza abantu gusoma ibitabo
25.04.2013 |
|
Hamuritswe igitabo kivuga ku kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi
12.04.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |