“The Pathway to Destiny” ni igitabo cyanditswe na Pasiteri James Muyango abenshi bazi ku izina rya Jimmy umushumba w’itorero Rwanda for Jesus kizamurikwa kuri iki cyumweru.
Icyi gitabo kivuga ukuntu buri muntu agira igihe atangira ubuzima hano ku isi ariko kandi akanagira igihe asohoza impamvu yamuzanye hano ku isi
Nk’uko Pasiteri Muyango abivuga, muri iki gitabo, harimo ubumenyi bukwereka ko nta muntu n’umwe wakagombye kumva nta mahirwe afite bitewe n’uko yaremwe cyangwa uko ubuzima bwe bumeze ku isi, ahubwo buri wese yakagombye kureba uko abyitwaramo kuri buri kintu atangiye kugirango acungane n’iherezo ryiza, nk’uko muri Bibiriya handitse mu gitabo cy’Umubwiriza 7:8 ngo “Iherezo niryo nikomeye kurusha itangiriro”.
Nk’uko Pasiteri Jimmy akomeza abivuga ; kubirebana n’itangiriro umuntu aba afite ubushobozi bwatuma aba mwiza cyane nk’uko Imana ibimwifuriza, gusa niwe gufata icyemezo cyo kujya ahitamo ibyiza mu nzira anyuramo y’ubuzima bikazamugeza ku iherezo ryiza.
Iki gitabo Pasiteri Jimmy Muyango azakimurika kuri iki cyumweru, tariki ya 4/03/2012, kuri Hotel Umubano yahoze yitwa Novotel saa kumi n’imwe za ni mugoroba (17h00’/5pm).
Pasiteri James Muyango ni muntu ki ?
James MUYANGO umenyerewe ku izina rya Jimmy ni Pasitori mu Itorero rya Rwanda for Jesus Revival Centre urusengero rubarizwa Kicukiro.
Yakiriye Yesu nk’Umwami n’umucunguzi we afite imyaka 11 y’amavuko aho ibya barokore yabitojwe na nyina umubyara.
Yabuze ababyeyi be bombi akiri mutoya, anyura mu buzima bukomeye bw’ubupfubyi, ku bw’ubufasha bw’Imana nk’uko abivuga arakura neza kugeza aho ageze ubu.
Mu buzima bwa gikristo yakuriye mu rusengero aza no kwiga ibijyanye n’amahame yo kwizera mu ishuri ry’abakozi b’Imana RFJ School of Ministry.
Mu buzima bwe kandi amateraniro yo muri kaminuza aho yize yamugiriye akamaro kanini aho yaje kuba umwe mu bayobozi bwa GBU KIST/KHI.
Mu buzima busanzwe Pasitori James ni Umwubatsi wabyigiye (Engineer Civil) afite kandi impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu (Masters Degree) muri Project management, arubatse, afite abana bane yabyaranye n’umugore we Sandra Umulisa.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Ku myaka 21 yanditse igitabo ku ngaruka za Jenoside ku bana
9.05.2013 |
|
Imizi y’u Rwanda kuva mwaka wa 300 kugeza mu 1900
9.05.2013 |
|
Ambasade ya USA mu Rwanda yatangije ubukangurambaga bwo gusoma
25.04.2013 |
|
Bugesera : Umuyapani araharanira gutoza abantu gusoma ibitabo
25.04.2013 |
|
Hamuritswe igitabo kivuga ku kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi
12.04.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |