Itorero Inyamibwa ryasakaje umuco nyarwanda i mahanga

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 15 Ugushyingo 2013 saa 10:13
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Kabiri,tariki 12 Ugushyingo 2013, itorero Inyamibwa ryakubutse muri Kenya, aho ryari rimaze icyumweru mu iserukiramuco rya Kenyatta University Culture Week Festival 2013, ryari ryaritabiriye, rikaba ryaranishimiwe n’abantu benshi mu mbyino zaryo za Kinyarwanda ryagaragaje. Aganira na IGIHE, Uwayo Jean Paul, umuyobozi w’inyamibwa, yagize ati: “Inyamibwa twijihije ibi birori tubyina imikino ibiri mu gusoza, mu gihe abandi bose bahawe kwerekana umukino umwe rukumbi. Ibyo nabyo ni (...)

Kuri uyu wa Kabiri,tariki 12 Ugushyingo 2013, itorero Inyamibwa ryakubutse muri Kenya, aho ryari rimaze icyumweru mu iserukiramuco rya Kenyatta University Culture Week Festival 2013, ryari ryaritabiriye, rikaba ryaranishimiwe n’abantu benshi mu mbyino zaryo za Kinyarwanda ryagaragaje.

Aganira na IGIHE, Uwayo Jean Paul, umuyobozi w’inyamibwa, yagize ati: “Inyamibwa twijihije ibi birori tubyina imikino ibiri mu gusoza, mu gihe abandi bose bahawe kwerekana umukino umwe rukumbi. Ibyo nabyo ni ikimnetso cy’uko bishimiye bidasubirwaho umuco nyarwanda. Twahagurutse i Nairobi ku wa Mbere saa tatu z’ijoro tugera mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri mu masaha y’umugoroba.”

Uwayo akomeza avuga ko bashimiwe cyane na Professor Olive M. Mugenda, umuyobozi wa Kenyatta University bitewe n’uko bitwaye.

Iri serukiramuco ryari ribaye ku nshuro ya 22, aho ryari ryahurije ibihugu birindwi byo ku mugabane wa Afrika no ku yindi migabane hamwe.

Inyamibwa bitabiriye iri serukiramuco, ari ababyinnyi 20, abahungu n’abakobwa. Bakinnye imikino ibiri hagati mu cyumweru cyaryo, basoza bakina indi mikino ibiri ku munsi wa nyuma.

Inyamibwa basoza, bavuga ko Kaminuza y’ u Rwanda, Huye Campus, bateganya kuzatumira iyi Kaminuza ya Kenyatta, mu rwego rwo kongera ubusabane. Kuko ngo “Ifuni ibagara ubucuti ari akarenge”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza