Hazagaragara udushya mu kumurika album “Ntungurishirize umuco”

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 29 Ukuboza 2012 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

Mu bitaramo byo kumurika album “Ntungurishirize umuco” y’umuhanzi Focus Ruramire mu mpera z’uyu mwaka, hatangajwe usibye ibindi bisanzwe bimenyerewe mu nkera, hazahembwa abasore b’intarumikwa mu gukirana no kwiyakana.
Iyi album izamurikwa mu bitaramo bibiri bizaba tariki 30 kuri Kigali Serena Hotel no ku itariki ya 31 Ukuboza mu Gicumbi cy’umuco i Remera.
Ubwo yaganiraga na IGIHE, Ruramire yavuze ko inkera y’abahizi izaba irimo umuziki w’umwimerere (live), kandi imyiteguro ikaba igeze neza. (...)

Mu bitaramo byo kumurika album “Ntungurishirize umuco” y’umuhanzi Focus Ruramire mu mpera z’uyu mwaka, hatangajwe usibye ibindi bisanzwe bimenyerewe mu nkera, hazahembwa abasore b’intarumikwa mu gukirana no kwiyakana.

Iyi album izamurikwa mu bitaramo bibiri bizaba tariki 30 kuri Kigali Serena Hotel no ku itariki ya 31 Ukuboza mu Gicumbi cy’umuco i Remera.

Focus Ruramire

Ubwo yaganiraga na IGIHE, Ruramire yavuze ko inkera y’abahizi izaba irimo umuziki w’umwimerere (live), kandi imyiteguro ikaba igeze neza. Ruramire atangaza ariko, yavuze ko yagize ikibazo cyo kubona abaterankunga bahagije.

Yongeraho ko impamvu bazanyemo umukino wo gukirana no kwiyakana ari mu rwego rwo kongera kwibutsa Abanyarwanda ibyiza byinshi byari bigize umuco nyarwanda no kurushaho kubisigasira, by’umwihariko abazatsinda bakazahembwa.

Ruramire avuga ko imikino yo gukirana yabaga mu muco nyarwanda n’ubwo itakibukwa. Avuga ko ubamo ubuhanga bwinshi no kugorora umubiri.

Uretse iyo mikino, ngo muri izo nkera z’abahizi hazanagaragaramo abamurika imideri ikwiye umwari w’umunyarwandakazi, amazina y’inka no kwivuga.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza