Amagambo 30 y’inzaduka mu Kinyarwanda akoreshwa na bamwe mu rubyiruko rwa none


Yanditswe kuya 20-10-2011 - Saa 18:02'

Kimwe no mu zindi ndimi, buri kigero cy’imyaka y’abantu bagira amagambo cyangwa se imvugo baba baziranyeho bakunda gukoresha mu buzima bwa buri munsi, mu mirimo itandukanye, mu kabari, mu miryango n’ahandi. Amagambo tugiye kubagezaho muri iyi nkuru ni amwe mu yakoreshwa na bamwe mu bagize urubyiruko (ntabwo ari urubyiruko rwose) rwa none. Gusa na none ntawakwirengagiza ko aya magambo afite inkomoko nini mu bahanzi b’injyana ya Hip Hop mu Rwanda. Muri aya magambo kandi harimo menshi asanzwe akoreshwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda ariko yagiye ahabwa ubundi busobanuro.

1. Injuga : Utarasobanukirwa iri jambo ndumva ntaho waba uri kujya kuko muri rusange ibyo tugiye kurebera hamwe mu mvugo y’urubyiruko rw’ubu babyita ‘Injuga’. Ubwo byumvikane ko iri jambo rishatse gusobanura terime (termes) cyangwa se slingues/slangs.

2. Kuyoka : Iri jambo twarigereranya no gusobanukirwa. Iyo umusore abwiye mugenzi we ati ‘man, urayoka’ aba ashatse kumubwira ati ‘nshuti, urasobanukiwe’.

3. Gushona : kumva.

4. Ikirori : ni ’ibirori’ mu busanuro busanzwe bumenyerewe ariko iri naryo ni rimwe mu magambo avugwa inshuro nyinshi zishoboka cyane cyane iyo iminsi ya week-end yegereje, buri wese arimo arashaka aho ajya gutangirira ikiruhuko cye mu bitaramo bitandukanye.

5.Swaga : ni imyenda. Hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara ahahurira urubyiruko (nk’ahari za kaminuza), usanga umuntu abwira undi ati : ‘uri na swaga’ ! nta kindi rero aba ashaka kumubwira ko yambaye neza, cyangwa se yambaye imyambaro itangaje.

6. Magendu : iri ni ijambo rikoreshwa hagamijwe kuvuga ibintu byose bikozwe mu buryo butari bwiza. Urebye neza usanga n’ubwo iri jambo riri gukoreshwa cyane n’urubyiruko rw’iki gihe, nyamara ntabwo ubusobanuro nyabwo dusanzwe tuzi bwahinduwe !

7. Ikosora : ni ikosora mu buryo busanzwe buzwi, ariko iri ni jambo riri gukoreshwa cyane mu ruhando rw’abahanzi. Nk’iyo umuhanzi umwe akoze indirimbo igakundwa (ikajya kuri hit) hanyuma mugenzi we agahita akora indi iyirenzeho. Nibwo usanga bivugwa ko habayeho ‘ikosora’.

8. Boubouti, Inzego : umukunzi w’umukobwa (girlfriend). Ijambo boubouti ryamenyekanye kubera gukoreshwa cyane n’abahanzi bo mu itsinda rya Tuff Gangz, rikanumvikana kandi mu ndirimbo ‘Mumutashye’ ya Dream Boyz na Jay Polly. Benshi iyo bumva iyi ndirimbo bibwira ko ari “Vug’uti humura nzagaruka”, ariko nyamara ni “boubouti, humura nzagaruka”.

9. Kunanira : guhakanira.

10. Kumeneka, kurutera, kwirekura : gusinda bya nyabyo, bikabije.

11. Dilu (deal), agakino : shuguri, gahunda.

12. Inkangu, imbaha : indaya.

13. Za nduru : bya bibazo bihoraho.

14. Agasaraba : umuvumo, ikibazo.

15. Abavinodi, abayuda, bene adamu, ab’isi : Aya yose ni amagambo akoreshwa n’urubyiruko mu rwego rwo kuvuga abantu bagize nabi, badashimishwa no gutera imbere kwawe, bahora bashimishijwe no kukubona mu bibazo cyangwa se uhangayitse. Abayuda ni ijambo ryamenyekanishijwe cyane n’umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Jose Chameleon, bene Adamu ryaturutse ahanini kuri Tom Close mu ndirimbo ye yise ‘Ntibanyurwa’, naho ab’isi ryamenyekanishijwe na Nasson.

16. Akagendo : urupfu.

17.Agatigito, Kurya reggae : kugenda n’amaguru.

18. Kurya umukuku : Kwirukanka.

19. Imbiriti, iribenga : Telefoni.

20. Gukina iribenga : Kwiba telefoni. Mu birori byinshi bibera mu Rwanda no muri Kigali by’umwihariko, usanga abantu batandukanye bacunga telefoni zabo ku buryo buhagije kuko byamaze kugaragara ko abantu bitabira ibi birori baba bafite gahunda zitandukanye zirimo n’iy’ubujura. Telefoni rero ni kimwe mu bikoresho bikunze kwibasirwa muri iyo gahunda.

21. Imikimba, imipeso, ubukaro : Amafaranga.

22. Gupesa : Gutanga amafaranga, kwishyura.

23. Kujya mu gikapu, kuryama : kutamenya ibigezweho, kwiburisha.

24. Kuzinura, gukuzaho : Guheza umuntu, kumwambura.

25. Kurya abana : Iri jambo rikoreshwa mu buryo 2 kandi butandukanye. Uburyo bwa mbere ni ukuvuga gusambana naho uburyo bwa 2 ni ukuvuga kwemeza abantu, kujya kuri hit, kumenyekana bidasanzwe.

26.Ishumi, homi (homie) : Inshuti magara, mugenzi wawe, umujama.

27. Ingaru : Igihombo uterwa no kugurisha ibyo utagombaga kugurisha, bigatuma babikugarurira.

28. Ubunyereri : ubusa, ubukene. Iyo umuntu avuze ngo ari ku bunyereri aba avuze ko ‘ntako ameze mu mufuka’.

29. Hahiye (gushya) : Iyi ni injuga ikoreshwa n’abantu bari mu birori. Ujya kumva ukumva umwe ahamagaye undi ngo ‘man hahiye’ cyangwa se ngo ‘ikirori cyahiye’ ; ubu aba shatse kuvuga ngo hararyoshye bya hatari, hameze neza.

30. Gupfubura : Kuri iyi nshinga ni naho hava jambo ‘umupfubuzi’ rivugwa n’abantu b’ingeri zose muri iki gihe. Ahanini ijambo umupfubuzi rikoreshwa ku musore usambana n’abagore bubatse, bavuga ko batanezezwa n’ibihe bagirana n’abagabo babo bashakanye, ahubwo bakanezezwa no kuba bari kumwe n’utwo dusore ahanini usanga tunangana n’abana babo. Aba bagore nibo usanga bazwi ku izina rya ‘Sugar mummy’.

IBITEKEREZO
gucomoka bivuga kwigendera
Musubize21.02.2012 saa 01:30
kammamj
Nibyiza kumenya ikinyarwanda turusheho nojyikunda kuko nabajije abakuru bambwirako izinvugo cyera zitabagaho mbonarero irurimi rwacu irirwuza twakagombye kurubungabunga
Musubize20.02.2012 saa 08:26
Birara jean berchimas
Murakoze naho gupfa,yarinze,icyoroshye... byo bivuze iki ko nabyo birimo gukoreshwa muriyi minsi
IMIKASIRO : ibibazo ukururiwe n'Umuntu runaka GUTOBORA : finishing, kurangiza ibyo wakoraga . Naho gutoborwa ni Nk'igihe bagucuze ibyo mwari gusangira . (haahahahah..) GUCAHO : kugenda. Naho kwiciraho ni ukwigendera. Aha ! ibi byo numva n'abanyamakuru bamwe basigaye babikoresha.
Musubize21.12.2011 saa 22:54
Sinivuze Gaspard
NIMWICECEKERE TUGEZE AHARINDIMUKA !
Musubize21.12.2011 saa 16:55
NI AKUMIRO !
man harayandi magambo menshi mutashyizemo
Musubize9.11.2011 saa 05:32
cyubahiro
mwibagiwe arasharamye bivugako asa neza cyane mbese nikimwe na ari kumyako, mabeshu cyangwa umuvibiko bivuga indaya yicuruza, kwitebeza bivugango warabuze
Musubize5.11.2011 saa 05:59
shan
man ibyo mubikura mu kihe gitaba ko mundenze
Musubize3.11.2011 saa 07:52
cyubahiro
Jye mperutse kumva ivy'umukecuru wahuye n'akaga ndumirwa. Ngo komvayeri yashatse gushira bya byuma bye bakanikisha munsi y'intebe abwira uy mukecuru ngo zamura akaguru nishyiriremo aka-bolo, umukecuru ati ugize nwiki,undi asubiramo nmt amususu,umukecuru asohoka atumva atabona,none ngo muratwigisha ikinyarwanda gipfuye nk'icyo ??
Musubize30.10.2011 saa 18:30
Shaffy
URI KU MUGONERO, VAYO UZE HAKUNO. BIVUGA KUDASOBANUKIRWA N'IBYO ABANDI BAZI. GIRA UVEYO RERO
Musubize28.10.2011 saa 07:15
******
Hari nirindi mwibagiwe" Kurya inyomeko" bivuga gukurikira umuntu
Musubize25.10.2011 saa 01:29
RODRIGUE
hi,u forgot ("inzeste")means ("food") and also("kurasa boro") means to steal.
Musubize21.10.2011 saa 08:19
byusa serge
Yoooo ! Murakoze cyane ! Nyamuneka hagire ukora dictionnaire kuko njye ku giti cyanjye mbabazwa no kumera nk'umunyamahanga iwacu ! Nkayo magambo sinari nyazi... cyakora "kurya reggae", "kurya umukuku", "za nduru..." biranshekeje pe ! Hari "akagendo" naryo rinshimishije kuko kuvuga ijambo urupfu birahahamura.... none "Akagendo c'est doux !! Mukomereze aho yenda wazasanga hari amagambo yemewe mu rurimi rwacu umunsi twagize "Académie rwandaise ya nyayo... dufite na za dictionnaire zipima ibiro nk'ibya za Larousse n'izindiiiiii z'igifaransa (nizo menyereye)...!!!!!!!
Musubize21.10.2011 saa 07:06
G.D
mwibagiwe na fibre optique,ngo bamutabyemo fibre optique wana.
Musubize21.10.2011 saa 04:47
######
icyo nigifefeko man
Musubize21.10.2011 saa 02:23
nsabimana
ubuse ko mwavuze ibindi byose mukibagirwa icya ngombwa kandi gihuriraho n'abantu benshi ari abakene ari n'abakire ?sha muri abana beza kuba mwibagiwe (KURYA IKINTU) kandi ariyo Slang ifite abafana benshi.
Musubize21.10.2011 saa 02:00
D FLOW.
Gushinuka bisobanura gusinda cyane : kukimena nukubona amafranga wenda salaire cg kubundi buryo
Musubize21.10.2011 saa 01:59
logan
gutigita wacyishe lol
Musubize21.10.2011 saa 01:01
iiiiiiiiii
uri ku myako, cg uracyeye ! =umeze bien
Musubize21.10.2011 saa 00:11
alkapone
imyaaako :(kwaka,gucya),kwemeza,abaniga,imomi,inyastho,babiloni,gufata agafunguro( gusambana )gufata akantu(kunywa agacupa),kuzikana(kwihorera umuntu),etc
Musubize20.10.2011 saa 15:03
k.e
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!