Ntibavuga Bavuga : Ibyerekeye inka n’amata


Yanditswe kuya 8-03-2012 - Saa 19:09'

Kubera agaciro Abanyarwanda duha ibintu bimwe na bimwe mu muco wacu wa Kinyarwanda nk’ inka, amata, ingoma ariyo yari ikimenyetso cy’ubutegetsi bwa kera ndetse n’umwami ; hari amagambo agendanye n’ibyo bintu afite uburyo yavugwaga akagaragaza ako gaciro ibyo bintu byahabwaga mu muco.

Reka duhere ku magambo yakoreshwaga ku nka n’amata kugirango tuyibukiranye binashobotse tujye tunayakoresha kuko agaciro byahabwaga n’abakera ntaho kagiye.

Ayo magambo yakoreshwaga ku mata ni aya akurikira :

Amata yiriwe : Amirire

Amata yakamwe ako kanya agishyushye : Inshyushyu]

Amata yaraye ataravura : Umubanji

Amata yavuze : Ikivuguto

Amata y’Inka yimye : Amasitu

Aho batereka Amata : Ku Ruhimbi

Icyo bakamiramo : Icyansi

Icyo banyweramo Amata : Inkongoro

Icyo bacundiramo amata : Igisabo

Igipfundikizo k’ igisabo : Inzindaro

Icyo bavurugisha Amata : Umutozo

Gukura amavuta mu mata : Kwavura

Ikibumbe cyamavuta y’inka : Isoro

Kumena Amata ubishaka : Kuyabikira

kumena Amata utabishaka : Kuyabogora

Amata yakuwemo amavuta : Amacunda

Amata y’Inka ikimara kubyara : Umuhondo

Kirazira gupfobya Amata ngo uyite Uduta : Amata aba menshi cyangwa make.

Amwe mu yakoreshwaga ku nka ni aya akurikira :

Inzu y’Inka : Ikiraro

Inzu y’Inyana : Uruhongore

Ikiziriko cy’Inka :Injishi

Kuzirika Inka :Kujisha Inka

Gutangira Gukama : Kwinikiza

Kurangiza Gukama : Guhumuza

Inka itagikamwa : Inka yatetse

Ibyo Inka yituma : Amase

Ikirundo cy’amase:Icukiro

Amase yumye:Igisheshe

Inkari z’inka : Amaganga

Kotesha inka : Gucanira Inka

Gutwita kw’Inka : Guhaka cg gufata

Kurongorwa kw’inka : Kwima

Inka ntirya :irarisha

Ubwatsi Inka ziraramo : Icyarire

Kujya kurisha : Kwahuka

Kujyana inka kunywa amazi : Gushora

Gukura amase y ;inka mu rugo : Gukuka

Inka itarabyara ariko nkuru : Ishashi

Inka yabuze urbyaro : Ingumba

Ubwatsi bahanaguza inka : Inkuyu, abandi babwita Inkuyo

Kujyana inka kwima : Kubangurira

Kubuza inyana konka igihe nyina ikamwa : Kwimira

Kureka inyana ikabanza konka mbere yo gukama : Kuretesha

Inka yiteguye gukamwa : Kureta/Yarese

Inka yiteguye kwima irarinda (Kurinda)

Inka ijyanwa gusaba umugeni : Inkwano

Inka ikomoka ku nkwano igahabwa iwabo w”umuhungu : Indongoranyo

Guha umuntu inka : Kumugabira

Inka ihabwa uwaguhaye inka : Inyiturano

Inka yirutse igasiga abashumba : Gutana

Inyana ikivuka : Umutavu

Kuruhuka kw’Inka imaze kunywa mbere yo gusubira kurisha : Kubyagira

Aho inka zibyagira : ku Ibuga

Kungurana ibitekerezo kuri aya magambo bifasha cyane cyane abana bari kubyiruka muri iyi minsi ; kugirango babashe kumva amagambo uburyo yakoreshwaga kera ku bintu Abanyarwanda bahaga agaciro kurusha ibindi , tunirinda ko hazagira uwo bongera kubaza ngo :’ese amata aturuka he ?"ngo asubize ngo : "Amata aturuka ku igare".

Uwaba afite n’andi tutavuze yatwandikira akayatwoherereza kugirango dukomeze kungurana ibitekerezo no guhugurana biganisha mu gusigasira umuco ndetse n’ururimi rwacu rw’Ikinyarwanda kuko ariyo nkingi ya mbere y’umuco wacu wa Kinyarwanda. Nahubutaha tuganira ku magambo yakoreshwaga ku Mwami ndetse no ku Ngoma nk’ikimenyetso cy’ubuyobozi bwo ku Ngoma ya Cyami.

IBITEKEREZO
igihe ndabashuhuje amahoro ! nishimiye gahunda yanyu gusa ntikigitangwaho ibitekerezo ! hari icyo nakongeraho. Kuzirika inka kose si ukuyijisha kuko ushobora kuyizirika kukuguru cg kukuboko uyirongooye ntuba uyijishe rero. Ikindi KWINIKIZA : si ugutangira gukama gusa, no kurekura inyana ngo ige konka babyita kwinikiza. KWIMIRA : Ntihimirwa inyana gusa iyo inka zoga zirimirwa n'iyo zishotse zirimirwa kuko zitakwirwa ku kibumbiro cg ubwato ingunga imwe.
Musubize3.07.2012 saa 05:21
kamanzi peter
Murakoze kwigisha abato ariko reka tubakosore gato : Muragira muti : "Inka yabuze urubyaro : Ingumba" Sibyo. Inka y'ingumba ni iyabyaye rimwe cyangwa kabiri ikarekeraho. Nibyo bita "kugumbaha". Naho itarigeze ibyara na rimwe bayita "Imbereri" (cyangwa inka y'imbereri). Icyitonderwa : No ku mugore, ariya magambo niyo akoreshwa. JC
Musubize30.04.2012 saa 11:54
JC
Ubanza ejonaribeshye, GUCUGITA bibanziriza KUVUNIRA. Ibisobanuro natanze ejo ku gucugita ahubwo ni ibyo KUVUNIRA. Imfizi ibanza gucugita ikabona kuvunira !
Musubize14.03.2012 saa 07:30
philibert
4reka najye nongereho iyo ukamye inka abantu bahari ntago uyabacisha hagati urabahereza bakakira namaboko abiri ukavuga ngo nimwakire nawe ugasubiza ngo zirakamwa sha najye ako ndakazi sibyo ariko reka mbaze nayandi matungo magufi niko bavuga [ihene kabavu ndavuga ingurube intama..............] muzansubize murakoze.
Musubize14.03.2012 saa 06:10
ingabire josee
Ntibavuga batyo bavuga ko zingana nyirazo
12.01.2013 saa 16:10
PETER
Nyakubahwa KIRERINKA ndibwira ko yaba yibeshye. Iyo imfizi ishakisha izimyi babyita KUMOSA ntabwo ari ugucugita. Ahubwo Gucugita ni iyo impfizi irimo kwimya, iyo yenda kurangiza igatikura inkaka n'ingufu nyinshi nibyo bita gucugita. Naho kumosa ni aho impfizi ikoza umunwa ku nda y'amaganga y'inka yarinze maze ikazamura ikinwa cyo hejuru isa nk'imwenyuye.Ni naho ubanza haturuka ijambo "IGISETSAMFIZI" !!!! Philibert Muzima, Ottawa, Canada
Musubize13.03.2012 saa 10:12
Philibert Muzima
Aho inka zibyagira : Ku ibuga, ese koko n'ibyo none se aho zinywera amazi (gushoka) yitwa gute ? nyuma yo gushoka inka zirabyagira rero tumenye gutandukanya ku ibuga no ku nama. muzatubwire
Musubize13.03.2012 saa 03:25
edward
Nanjye mbongerere : izimye cyangwa izimyi : ni urernda rujya kuba umweru inka izana iyo yenda kurïnda, ishaka kuzïma ; inda y'amaganga : igitsinda cy'inka ,itari impfizi ; icy'impfizi ni inkaka ; impfizi iyo ishakisha izimyi , ikubakuba inka ( gukinisha ) igira ngo irinde : babyita gucugita ; Abazi inka cyane ubundi ,hari ukuntu reba inka ugasanga umubiri wayo wakeye cyane ,urakengerana kurusha uko byari bisanzwe , inda y'amaganga ( igitsina cy'inka ) igakururuka : babyita kubirurukwa , ubwo rero iyo udafite impfizi mw'ishyo ,utangira gutira impfizi . Hari uwavuze ijambo : inküngu yibagirwa inyambo , ni ukuvuga izo amahembe maremare, izo amahembe magufi nazo bazita : inkuku ( shyira accent aigu kuli za u zombi. Kugisha :nukujyana inka kure y'aho abantu batuye , mu mashyamba , naho iziba mu rugo zitwa inkumirizi , ni byinshi muzngere ahubwo mukore ka lexique kuko ubu abantu bose bari gutunga kandi kugira inka utazi ibyayo ni ikibazo iranagupfana cyangwa ntumenye n'uko uyifata neza .
Musubize10.03.2012 saa 04:10
Kiberinka
kwinikiza si ugutangira gukama ni ukurekura inyana ikajya konka nyina mbere y'uko ukama. sinzi umuntu wanditse iyi nkuru niba yarigeze akama ariko ubundi urinikiza, inyana ikonaka, inka ikareta, inyana bakayifata cg bakayimira iyo yakuze umukamyi agakama Murakoze !
Musubize10.03.2012 saa 02:44
KKK
mwakoze cyane kubitekerezo mwaduhaye biganisha mu guteza imbere umuco wacu wa kinyarwanda.dukomeze dufatanye mu guteza imbere umuco wacu kandi twese hamwe tuzabigeraho.imana ibongerere umugisha.
Musubize9.03.2012 saa 02:43
Rutindukanamurego
Iyi n kuru mwari mukwiriye kuzayitangaza ari uko yanonosowe neza amagambo yose arebana n'inka mukayavugaho nta na rimwe musize kandi hatarimo kubeshya no guhuzagurika kuko nk'aho mwavuze ngo amata yakamwe uwo munsi ni inshyushyu si ko biri ntabwo amata yakamwe mugitondo ageza nimugoroba acyitwa inshyu keretse niba ushaka kuba nka babandi ngo "ndashaka inshyushyu ikonje". ahubwo inshyushyu ni amata akamwe ako kanya. kandi hari amagambo menshi mwasize byaba byiza yose mwayavuze urugero : kuvumera, Ishyo, Gukarangana, Kabuti, Kuvuruganya, Gukama kera, Kuhira, Kumina, kugisha, gushengera, Kunyagwa,Umwumano, Umwimerere, Iriza, Impete, amabara y'inka (aha mukayatandukanya yose), Umutura, Umutavu, Inyana, Ikimasa, Imfizi, Urwuri, Ikibuga, Icyarire, Umuhingo (soma umuhiingo), Kubirura, Umususwe, Guhomera, Inka y'umutwe, Kugaba, Gukura ubwatsi, Kubanjura, Mase, Gukika, hamwe n'andi abatanze ibitekerezo bagiye babibutsa n'andi twaba twibagiwe ariko na none uwabakosoye ngo kubyarira ni ukumena amata utabishaka yabeshye ni ukuyamena ubushaka. Murakoze ariko muzadushakire na ntibavuga bauga yerekeye abami kugira ngo dukomeze dushyigikire umuco wacu.
Musubize9.03.2012 saa 02:40
jules
Gukura amavuta mu mata : Kwavura cyangwa kuyasobanura Kumena Amata ubishaka : Kuyabikira cyangwa kuyabyarira
Musubize9.03.2012 saa 01:36
murage
mbongerere ho gato. kurongorwa kwinka nukwima. naho gutwita kwinka nugufata. ugushaka kurongorwa kwinka(gushyukwa) nuku rinda. kumena amata utabishaka sukubogora ahubwo nukuyabyarira. naho kubogora nukugabanya kumata yuzuye ibyansi kugirango ubone uko ukamiraho andi. murakoze gushyigikira umuco nyarwanda.
Musubize9.03.2012 saa 01:04
ruz
Kubogora ntabwo ar'ukugabanya amata, ahubwo n'ukuyamena ubishaka wenda yapfuye naho kuyagabanya uyakura mu cyansi uyashyira mu kindi byitwa kuyabuganiza
12.01.2013 saa 16:30
patos
Ndabashimiye kubwinkuru nkiyi. Hanyuma,guha inka amazi ni ukuhira, kwiyongera ubwinshi bw'inka ni ukugwira,inka ikamwa yarapfushije inyana yayo ni isuri, kubyara umuziha(ingobyi) ni ugufuma, inka ntirya ahubwo irarisha,inka itarabyara ariko nkuru yitwa ishasi, inka yabuze urbyaro yitwa ingumba, nibindi nibindi. Hanyuma muzanasobanurire abantu uko ibice bigize umubiri w'inka byitwa. Ndabashimiye nanone mukomereze aho.
Musubize8.03.2012 saa 23:45
Butare
aho wavuze gutwita kw'inka ngo ni kwima sibyo ahubwo ni uguhaka naho gusama wenda nibyo byakwitwa kwima.
Musubize8.03.2012 saa 23:42
gahongayire
amase iteka aba aray inka ntibavuga amase yinka. injishi ntabwo ali ikiziliko. inka ntabwo kera zazlikwaga ikiraro:inzu y inyana. inka ntabwo zabaga munzu inshyushyu ni amata akamwe akokanya.ashyushye iruhongore:nigihe inyana zararaga munzu abantu bararamo, hilya kure.
Musubize8.03.2012 saa 20:53
######
Murakoze ibi nikimwe abanyarwanda bakeneye kugirango izarambe nomubejo
Musubize8.03.2012 saa 17:58
Nkunzurwanda
Murakoze ibi nikimwe abanyarwanda bakeneye kugirango izarambe nomubejo
Musubize8.03.2012 saa 17:58
Nkunzurwanda
Gutwita kw'inka ni uguhaka naho kwima ni ugusama kw'inka. Ugenzure neza ushobora kuba wibeshye,Murakoze !
Musubize8.03.2012 saa 14:13
p
Nguyu umusanzu wanjye mu Kibonezamvugo. Urutonde sindumaze inyuma, n'abandi basomyi banyunganira : Amata y’inka ikimara kubyara:Umuhondo Amata y’inka iri hafi guteka : Amagonera Amata y’inka yanzwe n’iyayo : Amakaba (soma amakà aba) Amata ntashira aragwira Kirazira gupfobya amata ngo uyite “uduta†. Uvuga amata menshi cyangwa amata macye ariko ntajya aba “Uduta†Igicaniro cy’inka ntikizima kirasinzira Ubwatsi inka ziryamamo : Icyarire Kujya kurisha:Kwahuka Kujyana inka kunywa amazi:Gushora/inka zirashoka Kurangiza kunywa:Gukuka(soma gukùuka) Gukura amase y’inka mu rugo/mu kiraro/mu ruhongore : Gukuka (soma gukúka) Ikirundo cy'amase:Icukiro Amase yumye:Igisheshe Ubwatsi bahanaguza inka : “Inkuyu†abandi babwita “Inkuyo†Inka iyiteguye kwima irarinda(Kurinda/Umurindo). Gukuramo inda : Kuramburura. Inka iri hafi kubyara “irerera/kwerera†Inka ishonje igaragaza "icyena" Kujyana inka kwima : Kubangurira Kubuza inyana konka igihe nyina ikamwa:Kwimira(soma kimiira) Hari ubwo abashumba bonka inka baragiye. Ibyo byitwa “gukoba†Inka ikomeza ikanga kurekura amata iyo ikamwa : Kugoba/yagobye Kureka inyana ikabanza konka mbere yo gukama : Kuretesha Inka yiteguye gukamwa : Kureta/Yarese Gusinga inka ingwa ngo iyayo itayonkera ku gasozi : Gukinga Gukoma isazi ngo zitabuza inka kunywa cyangwa gukanwa : Kuzinza Icyo bakoresha mu kuzinza : ibizinzo Ibisingizo by’inka : Amazina y’inka Kuririmbira inka zitaha : Kuvuga amahamba Guhata inka agace gato k’ubwatsi : Kwemera Ingobyi(placenta) y’inka:Umuziha Inka itagira amahembe : Inkungu Inka ijyanwa gusaba umugeni:Inkwano Inka ikomoka ku nkwano igahabwa iwabo w’umuhungu : Indongoranyo Guha umuntu inka : Kumugabira/Kugaba/Kugabira Inka ihabwa uwaguhaye inka : Inyiturano/Kwitura Kwirahira : Kugaragaraza amarangamutima uvuga izina ry’iwaguhaye inka cyangwa mu ndahiro. Ingoma y’amata : Icebe Inka yirutse igasiga abashumba : Gutana Inyana ikivuka:Umutavu Gukina kw’inyana : kubyina/gukina amatavu Kuruhuka kw’inka imaze kunywa mbere yo gusubira kurisha : Kubyagira Aho inka zibyagira:Ibuga Kwahuka kw’inyana ikigoroba izuba ricishije macye:Gusubira iswa Kogosha ubwoya bwo ku murizo w’inka:Gukemura
Musubize8.03.2012 saa 13:48
Philibert Muzima
Mubibutse ko amase y,inka yumye yitwa IGISHESHE. Inka ishaka kwima bavuga ko YALINZE. UMULINDO. Inyana yavutse bayita UMUTAVU. Ibyatsi byo kwagaza inka bayita INKUYO Gushimashima inka babyita KUYAGAZA.
Musubize8.03.2012 saa 13:33
ALB
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!