Ku nshuro ya mbere hagiye kubaho "Nyampinga w’Uburinganire"

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 4 Gashyantare 2013 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya mbere, za kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda bigiye kujya bigira "Nyampinga w’Uburinganire" mu gikorwa kizaba ngarukamwaka.
Kuri iiki cyumweru tariki ya gatatu Gashyantare 2013, abakobwa 43 muri 60 ni bo batowe mu guhatanira iri kamba. Ikinyamakuru The New times dukesha iyi nkuru kivuga ko abahatana baturutse muri za kaminuza n’amashuri makuru byo mu Rwanda bitandukanye.
Amahitamo yabereye kuri ‘internet’, hakurikijwe ibisubizo batanze ku byerekeye uburinganire.
Iri rushanwa (...)

Iri rushanwa ritegurwa ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Ihuriro ry’Igihugu ry’Agagore na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Kurwanya ibiyobyabwenge ni kimwe mu bigomba kwigwaho, kuko bigaragara ko ari kimwe mu bibazo bituma habaho ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ruth Mukasahaha, Umuyobozi wa Arts Agency itegura iki gikorwa, avuga ko abafashwe bokoze neza irushanwa.

Mu matora yo kuri ‘internet’ n’abandi bantu barasabwa gutora, kugira ngo hazaboneke batanu ba nyuma bazahatanira umwanya wa "Nyampinga w’Uburinganire" uzatorwa ku Munsi Mpuzamahanga w’Abagore tariki ya munani Werurwe 2013 muri sitade nto i Remera.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza