MINISPOC irakangurira Abanyarwanda kuzitabira iserukiramuco rya JAMAFEST

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 6 Gashyantare 2013 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Minisiteri ya Siporo n’Umuco bwasabye Abanyarwanda kuzitabira cyane iserukiramuco ry’umuco n’ubugeni rihuza ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba, Jumuiya ya Afrika Mashariki Utamaduni Festival-JAMAFEST.
Mukiganiro n’abanyamakuru, MINISPOC, hatangajwe ko ibihugu byose uko ari bitanu byamaze kwemeza ko bizohereza abarenga 400 bazabihagararira mu iserukiramuco.
Muri bo harimo Abanyakenya 223, Abarundi 75, Abatanzaniya 70, Abagande 160 n’abanyarwanda bagera ku 100. (...)

Ubuyobozi bwa Minisiteri ya Siporo n’Umuco bwasabye Abanyarwanda kuzitabira cyane iserukiramuco ry’umuco n’ubugeni rihuza ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba, Jumuiya ya Afrika Mashariki Utamaduni Festival-JAMAFEST.

Mukiganiro n’abanyamakuru, MINISPOC, hatangajwe ko ibihugu byose uko ari bitanu byamaze kwemeza ko bizohereza abarenga 400 bazabihagararira mu iserukiramuco.

Muri bo harimo Abanyakenya 223, Abarundi 75, Abatanzaniya 70, Abagande 160 n’abanyarwanda bagera ku 100.

Iserukiramuco rifitiye Abanyarwanda n’abazaryitabira harimo kumenyana no kungurana ubuhanga mu bijyanye n’ubugeni n’umuco.

Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE, Makuza Lauren, umuyobozi w’umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, yatangarije IGIHE ko ibizakorwa byose bizaba bishingiye ku muco n’ubugeni, herekanwa umuziki ukoresha ibikoresho gakondo, hanakinwa n’imikino gakondo.

By’umwihariko ariko ngo hazagaragaramo bwa mbere mu Mujyi wa Kigali, imurikamuco rikorewe mu muhanda (street carnival), aho abantu bazaba bagenda berekana imico itandukanye y’ibihugu bakomotsemo ku muhanda.

Iserukiramuco “JAMAFEST” rizatangira ku wa 11 Gashyantare rigeze 17 Gashyantare 2013, u Rwanda rwatoranyijwe kuritegura ku nshuro yayo ya mbere rigiye kuba. Iri serukiramuco ryemejwe n’inama y’abaminisitiri bashinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu 2011.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza