MINISPOC yateguye icyumweru cyo kwishimira uburyohe bw’umuco

Yanditswe na
Kuya 17 Ugushyingo 2012 saa 07:21
Yasuwe :
0 0

Mu gihe Minisiteri y’umuco na Siporo irimo gutegura icyumweru cy’umuco ku nshuro ya Kabiri kizatangira tariki 19 Ugushyingo 2012, irahamagarira urubyiruko kwifatanya n’abandi banyarwanda mu bikorwa biteganijwe muri iki cyumweru kuko bizabafasha kugaruka ku isoko y’umuco.
Iki cyumweru cy’umuco cyahawe insanganyamatsiko igira iti “Umuco isoko y’iterambere”, giteganyijwemo ibikorwa binyuranye MINISPOC yemeza ko bizafasha Abanyarwanda kwishimira ibyiza by’umuco wabo ariko babashe no kwiga byinshi (...)

Mu gihe Minisiteri y’umuco na Siporo irimo gutegura icyumweru cy’umuco ku nshuro ya Kabiri kizatangira tariki 19 Ugushyingo 2012, irahamagarira urubyiruko kwifatanya n’abandi banyarwanda mu bikorwa biteganijwe muri iki cyumweru kuko bizabafasha kugaruka ku isoko y’umuco.

Iki cyumweru cy’umuco cyahawe insanganyamatsiko igira iti “Umuco isoko y’iterambere”, giteganyijwemo ibikorwa binyuranye MINISPOC yemeza ko bizafasha Abanyarwanda kwishimira ibyiza by’umuco wabo ariko babashe no kwiga byinshi biwerekeyeho.

Muri byo harimo imurikabikorwa rizamara iminsi ine rizaba ririmo abarimu n’abandi bantu basobanukiwe neza ibijyanye n’umuco nko kuvuza ingoma, guhamiriza no gucinya akadiho, gukina igisoro, kuboha uduseke n’ibindi byinshi bazajya bigisha buri umwe wese ushaka kwiga, n’ibiganiro bizaca mu bitangazamakuru bitandukanye.

Minisitiri w’umuco na Siporo Mitali Protais ati “Umuco ni imwe mu nkingi igihugu cyacu cyubakiyeho, umuco ushobora kwinjiza ibyiza byo mu mico y’ahandi ariko turakangurira Abanyarwanda ngo hatabaho kwirara, tugomba kuwurinda ibyo byose byawanduza.”

Akomeza avuga ko abantu muri iki gihe babonera ikibazo cy’umuco mu kwambara nabi no kwiyandarika muri rusange nyamara hari n’izindi ndangagaciro zarangaga urubyiruko rwa kera, nko kuba wahagurukira umuntu mukuru, kutareba umuntu mukuru mu kanwa, n’ibindi usanga bigenda bicika, ahanini biturutse ku burangare bw’ababyeyi batagifata umwanya uhagije wo gukurikirana abana babo iyo baba baragiye ku mashuri yaba mu Ntara cyangwa hanze y’igihugu, no kuba kuri ubu nta mubyeyi ugipfa guhana umwana we cyangwa uw’umuturanyi.

Mu nama MINISPOC yagiranye n’abanyamakuru batangaza inkuru zerekeranye n’umuco, Minisitiri Mitali yatangaje ko bateganya kugirana ibiganiro n’abayobozi b’ibitangazamakuru bitandukanye kuko ngo byagaragaye ko bimwe mu bikorwa bitwanduriza umuco, biturutse mu mico y’ahandi akenshi byinjirira bitangazamakuru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza