IGIHE.com > Umuco

Mu kwibuka abahanzi bishwe muri Jenoside, hazamurikwa bimwe mu bihangano basize


Yanditswe kuya 8-05-2012 - Saa 10:25' na Richard IRAKOZE

Mu gihe mu Rwanda hakomeje igikorwa cyo kwibuka mu gihe cy’iminsi ijana, ishyirahamwe ry’abahanzi Nyarwanda ba muzika ‘Ingoma Music Association’ riratangaza ko ririmo gutegura igikorwa cyo kwibuka abahanzi b’Abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, mu kubibuka hakaba hazamurikwa bimwe mu bihangano byabo.

Iki gikorwa giteguwe na Ingoma Music Association ku nshuro ya kabiri biteganijwe ko kizaba ku italiki ya 19 Gicurasi uyu mwaka aho kizabera ku ihema rinini ribarizwa kuri stade I Remera ahazwi nko ku Gicumbi cy’Umuco.

Nk’uko bitangazwa na Runyurana Jean Pierre uyobora ishyirahamwe Ingoma, ngo iki gikorwa cyo kwibuka abahanzi bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 cyateguwe mu buryo budasanzwe, kuko kizaba kinagamije gushinganisha ibihangano byabo bahitanywe na jenosise.

Runyurana akomeza agira ati ” Kuri iyi nshuro twifuje gutegura uyu muhango mu buryo bw’igitaramo aho abahanzi b’Abanyarwanda tuzishyira hamwe tukaririmba indirimbo zitwibutsa aba bahanzi kugirango n’abatari bazizi bongere bazumve kandi banazirikane ku gaciro zagize kandi zigifite kuri sosiyeti yacu’’.

Runyurana Jean akomeza avuga ko ari ngombwa ko Abanyarwanda baha agaciro ibihangano by’abahanzi bazize jenoside aho gukomeza kubikoresha uko bishakiye.

Iyi ngo ni nayo mpamvu ishyirahamwe Ingoma Music Association ryifatanije na Minisitiri y’umuco na Siporo ndetse na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, kugirango iki gikorwa kizagende neza.

Bamwe mu bahanzi batandukanye twaganiriye bavuga ko bikwiye ko ibihangano by’abahanzi bazize jenoside yakorewe Abatutsi byashyirwa ahantu hamwe bikaba kimwe mu byatuma batibagirana.

Nk’uko twabitangarijwe na bamwe mu bari gutegura iki gikorwa, ngo kugeza ubu zimwe mu mbogamizi zihari n’ukubona ibihangano byose byakozwe n’abahanzi bazize jenoside, kuko ngo hari bimwe byagiye biburirwa irengero cyangwa se n’ibihari bikaba bidafite ireme rikenewe bitewe n’uko byagiye bihererekanwa hagati y’abantu batandukanye.

Ibi ni nabyo bituma ishyirahamwe Ingoma Music Association risaba abantu bose by’umwihariko abahanzi kuzifatanya muri iki gikorwa, kugirango niba hari n’ufite amakuru mashya yatanga kuri aba bahanzi bazize jenoside azayasangize abazaba bitabiriye iki gitaramo.

Hejuru ku ifoto:Jean-Pierre Runyurana, umuyobozi wa Ingoma Association

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!