Ubutwari ni indangagaciro igaragarira mu mibereho yacu ya buri munsi _Kamari Karegesa

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 26 Mutarama 2013 saa 05:37
Yasuwe :
0 0

Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu wizihizwa mu gihugu hose tariki ya mbere Gashyantare uko umwaka utashye. Ni wo munsi Abanyarwanda bibuka kandi bakazirikana Intwari z’Igihugu n’ibikorwa byaziranze. Uyu mwaka wa 2013, insanganyamatsiko y’Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu igira iti “Ubutwari ni ishingiro ry’agaciro n’iterambere.”
Ni muri urwo rwego IGIHE twegereye Kamari Karegesa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidari n’Impeta by’ishimwe aduha ibisobanuro (...)

Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu wizihizwa mu gihugu hose tariki ya mbere Gashyantare uko umwaka utashye. Ni wo munsi Abanyarwanda bibuka kandi bakazirikana Intwari z’Igihugu n’ibikorwa byaziranze. Uyu mwaka wa 2013, insanganyamatsiko y’Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu igira iti “Ubutwari ni ishingiro ry’agaciro n’iterambere.”

Ni muri urwo rwego IGIHE twegereye Kamari Karegesa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidari n’Impeta by’ishimwe aduha ibisobanuro bikurikira birambuye.

Kamari Karegesa "Ubutwari ni indangaciro igaragarira mu mibereho yacu ya buri munsi"

Kamari agira ati “Ubutwari ni indandagaciro igaragarira mu mibereho yacu ya buri munsi. Usanga ahanini muri ibi bice bibiri:

- Igice cya mbere kigaragaza Intwari icyo ari cyo, ibiyiranga n’ibyaranze ubuzima bw’izatoranyijwe kugeza ubu;

- Igice cya kabiri gihuza ubutwari n’agaciro ndetse n’iterambere.”

Akomeza atangaza ko agaciro k’Abanyarwanda kagararira mu migenzereze no mu mibanire yabo n’abandi. Agira ati “Abanyarwanda ni barebere ku ntwari, kuko Intwari ihorana ubushishozi n’ubumuntu, bituma yitwara gipfura. Ihora yitwararika kudahemuka, kugira ubutwari n’ubugabo, kwanga umugayo, kubaha igihango, ijambo n’indahiro hamwe n’amasezerano, koroherana, kwihangana, kuba umunyakuri, kubaha abandi no kwicisha bugufi.”

Atangaza kandi ko kwihesha agaciro ari byo bituma Abanyarwanda bagera ku iterambere. Iterambere rigaragarira mu mikorere n’imikoranire yabo n’abandi, haba mu gukora, mu gukorera abandi cyangwa gukorana na bo.

Kamari akomeza atangaza ko intwari ishishikarira kwihutisha imirimo no kubahiriza igihe, bigatuma igihugu cyihuta mu iterambere. Ko igira umuco wo kunezeza abo ikorera, igahora irushaho kunoza ibyo ikora, ireba kure, bityo ikaba indashyikirwa mu gucunga neza ibyo ishinzwe no mu kwita ku bo iyobora, ikorera cyangwa ikorana na bo; ikarangiza ibyo yatangiye igamije akamaro igirira abandi cyangwa umusaruro yerekena. Ati “Ibyo byose ibiterwa n’uko ifite ishema ry’Igihugu.”

Ibiranga ubutwari

1. Intwari icyo ari cyo:

Intwari ni umuntu ukurikirana icyo yiyemeje kugeraho, kikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura no mu bwitange buhebuje, kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’amananiza.

Igikorwa cy’ubutwari kigaragazwa n’ubwitange ku buryo uwagikoze yashobora kukizira. Ni igikorwa na none kigamije guhindura imibereho y’umuryango wa Muntu mu buryo bwiza hakoreshejwe ubuhanga bwihariye.

Igikorwa cy’ubutwari gishobora kugaragarira mu nzego zose z’imibereho y’abantu n’iy’igihugu, nko kugitabara, kukirengera no kugiteza imbere.

2. Ibiranga intwari:

1◦. Kugira umutima ukomeye kandi ucyeye: ari byo kugira umutima udatinya gushyigikira icyiza no kugaragaza ikibi no guhangara kukirwanya kandi uzi neza ingaruka ;

2◦. Gukunda igihugu bivuga gushyira imbere no guharanira ubusugire, iterambere, ishema by’igihugu n’ubumwe bw’abagituye;

3◦. Kwitanga bisobanura kwigomwa inyungu zawe bwite, guharanira inyungu rusange byaba ngombwa ugahara ubuzima bwawe;

4◦. Kugira ubushishozi bijyana no kureba imbere no kumenya ukuri kutagaragarira buri wese;

5◦. Kugira ubwamamare mu butwari biterwa no kugira ibikorwa by’ubutwari bizwi kandi bishimwa na benshi;

6◦. Kuba intangarugero bituruka mu kurangwa n’ibikorwa bihebuje, bibera abandi urugero rwiza;

7◦. Kuba umunyakuri bigaragazwa no kurangwa n’ukuri kandi ukaguharanira, ntutinye no kuba wakuzira;

8◦. Kugira ubupfura ni umuco ugaragarira mu matwara meza, imibereho, imyifatire n’imibanire n’abandi bitagira amakemwa;

9◦. Kugira ubumuntu ari byo kurangwa n’umutima ukunda abantu ku buryo buhebuje aho kubarutisha ibintu.

Mu magambo avunaguye, intwari irangwa n’ubwitange buhebuje yagize, akamaro yagize n’urugero yatanze.

3. Inzego z’intwari z‘igihugu:

Inzego z’intwari z‘igihugu ni eshatu : Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Imanzi ni intwari y’ikirenga yagaragaje ibikorwa by’akataraboneka birangwa n’ubwitange, akamaro n’urugero bihebuje.

Imena ni intwari iyinga Imanzi, inkwakuzi mu kugaragaza ibikorwa byiza bidasanzwe mu gihugu birangwa n’ubwitange, akamaro n’urugero bihanitse.

Ingenzi ni intwari iyinga Imena ikaba inkwakuzi mu kugaragaza ibitekerezo cyangwa ibikorwa by’ingirakamaro birangwa n’ubwitange buhebuje, akamaro gakomeye n’urugero ruhanitse.

Ubutaha tuzabagezaho ibirebana n’intwari z’ikubitiro z’igihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza