Umuco n’ururimi, indangaciro z’ibanze z’umwenegihugu

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 15 Werurwe 2013 saa 04:48
Yasuwe :
0 0

Umuco n’ururimi kavukire ni zo ndangagaciro z’umunegihugu. Abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, basabwa kugira uruhare aho bakorera hagashyirwaho Clubs z’umuco n’ubutwari mu bigo byabo.
Ku wa 14 Werurwe mu karere ka Musanze, abarimu n’abayobozi b’ibigo bahawe amahugurwa ku gushyigikira no guha agaciro umuco n’ururimi kavukire, kuko ari zo ndangagaciro ziranga abenegihugu. Kugira ngo bishobore kwimakazwa bigomba gushyirwa muri za Clubs z’umuco n’ubutwari ku bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye. (...)

Umuco n’ururimi kavukire ni zo ndangagaciro z’umunegihugu. Abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, basabwa kugira uruhare aho bakorera hagashyirwaho Clubs z’umuco n’ubutwari mu bigo byabo.

Ku wa 14 Werurwe mu karere ka Musanze, abarimu n’abayobozi b’ibigo bahawe amahugurwa ku gushyigikira no guha agaciro umuco n’ururimi kavukire, kuko ari zo ndangagaciro ziranga abenegihugu. Kugira ngo bishobore kwimakazwa bigomba gushyirwa muri za Clubs z’umuco n’ubutwari ku bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye.

Rukizangabo Shami Aloys, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru baharanira guteza imbere ururimi n’umuco, atangaza ko abenegihugu bakwiye guha agaciro umuco n’ururimi byabo mbere y’iby’ahandi, kuko umuntu unonosoye ururimi kavukire iz’amahanga zimworohera.

Ati: “Urubyiruko ruzirikane ko igihe cyose umwenegihugu yibagiwe ururimi rwe n’imico ye nkana, aba atakiri umwenegihugu. Ntiyabona aho amubariza, n’abazamubona bazamwita umunyarwanda wiganye umuco runaka.”

Munyambonera Joseph, Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Nyabirehe, mu murenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze, yavuze ko ayo mahugurwa yabagiriye akamaro kanini, kuko basobanuriwe ibyiza byo gukoresha ikinyarwanda no kwimakaza umuco nyarwanda.

Twizerimana Clement ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo mu karere ka Musanze, yavuze ko izo clubs zigomba kuba yatangiye gukora bitarenze 10 Gicurasi 2013, kandi ubuyobozi bwazo bukazaba bugizwe ahanini n’abanyeshuri, abarezi bakazaba abo kubunganira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza