Umuco wo ’Kwita izina’ ku munsi wa munani uragenda ucika

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 23 Mutarama 2013 saa 10:40
Yasuwe :
0 0

Umuhango wo kurya ubunnyano wakorwaga umwana amaze iminsi umunani avutse mu rwego rwo kumwita izina, kuri ubu ukorwa hake cyangwa ugahuzwa n’indi mihango nk’iyo kubatizwa k’umwana cyangwa guhemba umubyeyi.
Uyu muhango wakorwaga hambere abana batumiwe bahabwaga amata n’umutsima w’amasaka barangiza kurya bakita izina mugenzi wabo, usanga kuri ubu n’aho ukorwa kubera iterambere usimbuzwa ibindi biribwa nk’umuceri n’ibirayi ndetse n’inyama.
Umubyeyi ubyaye rimwe witwa Ukwigize, yadutangarije ko (...)

Umuhango wo kurya ubunnyano wakorwaga umwana amaze iminsi umunani avutse mu rwego rwo kumwita izina, kuri ubu ukorwa hake cyangwa ugahuzwa n’indi mihango nk’iyo kubatizwa k’umwana cyangwa guhemba umubyeyi.

Uyu muhango wakorwaga hambere abana batumiwe bahabwaga amata n’umutsima w’amasaka barangiza kurya bakita izina mugenzi wabo, usanga kuri ubu n’aho ukorwa kubera iterambere usimbuzwa ibindi biribwa nk’umuceri n’ibirayi ndetse n’inyama.

Umubyeyi ubyaye rimwe witwa Ukwigize, yadutangarije ko umwana we yamwise yanabatijwe hashize amezi abiri, ibi ngo bikaba byaratewe n’uko yabonaga ibikeneye gukorwa ari byinshi. Abisobanura yagize ati “Muri iki gihe tureba ukuzigama no gukoresha amafaranga neza. Ntabwo watumira abantu ngo baze kwita izina kandi uteganya kumubatirisha vuba. Hari n’igihe bihurirana n’uko baje guhemba byose bigakorerwa rimwe. Imico yakera kuri ubu ntigikurikizwa cyane.”

Kimwe na Ukwigize, abenshi mu babyeyi baganiriye na IGIHE bavuga ko kwita izina umwana bigendana n’iterambere ry’aho igihugu kigeze; ubu ngo bikaba bitakiri ngombwa gutegereza iminsi umunani ngo umwana yitwe izina.

Umumararungu, ni umubyeyi w’abana babiri. Ati “Abanjye bavuka bafite amazina. Ibyo kubita biba ari umuhango wo guhuza inshuti n’umuryango, ariko ntibibuze ko udashobora kumwita n’iyo minsi irindwi yarenze cyangwa mbere yayo! Ibihe byarahindutse sin ka kera!”

Uyu mubyeyi avuga ko iterambere ryahinduye inyumvire, n’abantu bakaba bategura ibirori by’umwana babanje kubyitegura neza nta kibihutisha kandi bigakorwa uko ababyeyi babyifuza. Avuga ko ababishoboye bakubahiriza ya minsi umunani, ariko kuri we ngo inarenze nta kibazo abibonamo.

Hambere ababaga bitabiriye umunsi wo kwita izina babikoraga banifuriza umubyeyi gukomeza kwagura umuryango akabyara ibitsina byombi, ariko ubu umubyeyi agomba kubyara azirikana niba umutungo uzamufasha kurera abo abyaye.

Kuri ubu abenshi bahitamo kugabanya iminsi mikuru yo gusesagura nk’uko bamwe babidutangarije, bagahitamo guhuza iminsi mikuru bakorera umwana wabo nko kumubatirisha n’indi bakabikorera rimwe no ’kwita izina’.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza