UNESCO yemeza ko Video (Audiovisuel) bigira uruhare runini mu kuzamura umurage w’umuco

Yanditswe na Samuel Ishimwe
Kuya 29 Ukwakira 2012 saa 12:57
Yasuwe :
0 0

Mu nyandiko umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Muco n’Ubumenyi (UNESCO) Irena Bokova yageneye umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana umurage w’amashusho n’amajwi uba tariki ya 27 Ukwakira, yavuze ko umurage dukura mu mashusho n’amajwi (audiovisual) uhatse ubukungu bwinshi ariko iterambere muri tekinike rigasa n’iryangiza imiterere y’ibikoresho bishobora gusoma ayo majwi n’amashusho.
Avuga ko kubungabunga ubusugire bw’uyu muco ari ikintu gikomeye, gisaba uburyo buhenze kuko muri iki gihe (...)

Mu nyandiko umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Muco n’Ubumenyi (UNESCO) Irena Bokova yageneye umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana umurage w’amashusho n’amajwi uba tariki ya 27 Ukwakira, yavuze ko umurage dukura mu mashusho n’amajwi (audiovisual) uhatse ubukungu bwinshi ariko iterambere muri tekinike rigasa n’iryangiza imiterere y’ibikoresho bishobora gusoma ayo majwi n’amashusho.

Avuga ko kubungabunga ubusugire bw’uyu muco ari ikintu gikomeye, gisaba uburyo buhenze kuko muri iki gihe hakomeje kugaragara kwangirika gukabije k’uwo murage.

Kubera iryo yangirika rikabije, yagize ati “ tugomba gushyiraho uburyo bwo kumvikanisha ibikwa ry’uwo murage, tukanashyira imbaraga mu bufatanye mpuzamahanga kuko igihe gikomeje kutwicira uyu murage.”

Bokova avuga ko UNESCO iri mu rugamba rwo kurinda imirage y’ubwoko bwose harimo ibitabo, inyandiko, ibya kera, ibikorwa by’ubukorikori, amashusho agaragaza umuco n’amateka n’ibindi.

Mu rwego rwo gushyiraho ubwumvikane mu baturage bose, ngo hakenewe ibiganiro mpuzamico kugira ngo hirindwe ubushyamirane bujya buboneka hagati y’abadahuje imico n’amadini.

Iyi nyandiko ikomeza igira iti “Umurage uva mu majwi n’amashusho, ni wo ukubiyemo ibintu byose bigaragaza umwimerere n’ibyo twibuka kuko amajwi n’amashusho bifatwa nk’ubuhamya bw’umwimerere ku mico yose ya kiremwamuntu aho iva ikagera, kandi hakaba nta kindi gishobora kugaragaza ibi kurusha amajwi n’amashusho”.

UNESCO ibinyujije muri gahunda zayo z’umuco n’ikiganiro cyitwa « Mémoire du Monde », ikomeje gufasha ibihugu byose mu kurinda ubusugire bw’imirage yabyo igaragara nk’ikomeje kugenda itakara.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza