Umwambaro wa Boubou uhesha agaciro uwambaye kuko usanga umwambitse hose kandi yikwije umubiri wose yaba umugabo, umugore cyangwa umwana kandi unagaragaza umuco nyafurika.
IGIHE yegereye iduka ricuruza uyu mwambaro mu mujyi wa Kigali badutangariza ko iyi myenda irimo amoko menshi kandi iba idozwe mu buryo butandukanye ; harimo idozwe ari amashati n’ipantaro, amakanzu kimwe n’ishati hamwe n’umwenda wo gukenyera, igira ingofero ku bagabon’ibitambaro byo gutega mu mutwe ku bagore.
Amakuru dukesha urubuga touriadamoussi.com avuga ko kuva mu kinyeja cya 5, Abarabu bazanye imyambaro ya Boubou muri Afurika y’u Burengerazuba.
Muri ibi bihugu uyu mwambaro wambarwa n’imiryango ikomeye mu gihe abandi bambara imyambaro isanze.
Aya makuru anavuga ko umwambaro wa Boubou ukunze kwambarwa n’abo mu idini ya Islamu mu bice by’Afurika y’Uburasirazuba.
Mu Rwanda na ho usanga abo mu idini ya Islamu kimwe n’abandi basanzwe bakunda kuwambara.
Ubushakashati bugaragaza ko umwambaro wa Boubou ari umwambaro wa kinyafurika wo mu bihugu byo bice bya tropique. Abahatuye bakunze kuwambara kubera imiterere yaho kuko bakunda imyenda ibarekuye.
Urubuga touriadamoussi.com ruvuga ko muri Afurika y’u Burengerazuba ibitambaro bidodwamo boubou bikozwe mu bwoko bwa Bazin na Wax, ifite inkomoko mu gihugu cy’u Bwongereza no mu Buholandi.
Kuva mu kinyejana cya 19 kugeza ubu, imyambaro ya Boubou yakomeje gutera imbere kuko usanga yambarwa n’abantu benshi.
Uburyo idozwemo na bwo bwagiye burushaho guhinduka bagendana n’ibigezweho.
Abanyarwanda bambara Boubou baganiriye na IGIHE badutangarije ko ari umwambaro wiyubashye, uwambaye abasha gutambukana ishema kuko usanga nta nenge na mba, bityo babona ko Boubou ziri mu myambaro yiyubashye yambarwa n’uwifite kandi akumwa yambaye neza muri bagenzi be.
Akenshi uyu mwenda wambarwa bagiye mu birori, ahantu hiyubashye bari buhurire n’abandi. Kuri ubu bamwe mu bageni b’abanyarwanda bambara Boubou mu muhango wo Gusaba no Gukwa aho wambarwa n’umusore hamwe n’abahungu bamuherekeje, aho usanga bawuha agaciro cyane nk’umwambaro ugaragaza umuco w’Abanyafurika.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Inteko y’ururimi n’Umuco irasaba kutavangira Ikinyarwanda
17.03.2013 |
|
Dore icyo FESPAD isigiye Itorero Inganzo Ngari
7.03.2013 |
|
Abakaraza b’i Burundi, muri FESPAD ngo bafunguye amaso
2.03.2013 |
|
Abakongomani bizeye gutahukana umwanya wa mbere muri Fespad
24.02.2013 |
|
Iserukiramuco “JAMAFEST” ryageze ku ntego -MINISPOC
18.02.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |