00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agahinda ka Mukamana waburanye n’abana muri Jenoside! Iyo abonye urungano rwabo arikanga

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 24 Gicurasi 2021 saa 02:11
Yasuwe :
0 0

Mukamana Christine ni umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 51, kuri ubu atuye mu Mujyi wa Kigali aho akora akazi k’ubushoferi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET).

Ni umubyeyi utuje uhora yisekera ku buryo umurebeye inyuma utamenya ko afite igikomere kiremerereye umutima, cyo kuba nyuma y’imyaka 27 atazi niba imfura n’ubuheta bwe barapfuye cyangwa bakiriho.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasigiye Abanyarwanda ibikomere byinshi, kimwe mu bibabaza abayirokotse kikabashengura umutima ni abantu babo baburanye icyo gihe, batazi kuri ubu amaherezo yabo.

Bahora babunza imitima batekereza ko baba bariho cyangwa barapfuye, kuba muri uru rujijo ni byo bibatera intimba n’agahinda bidashira.

Mbere ya Jenoside, Mukamana yari yarashakanye na Bugiruwenda Jean de Dieu babyarana abana batatu ari bo Mucyo Isimbi Isabelle wari ufite imyaka ine icyo gihe, akurikirwa na Mutaganda Ally Pierre wari ufite imyaka itatu na bucura bwabo Uwimpundu Marie Paul.

Uyu muryango wari utuye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko ku Mulindi wa Kanombe, wari wishimye ndetse abawugize babanye neza. Koko akaryoshye ntigahora mu itama, uyu munezero wabo waje kwivangamwo na Jenoside bituma umuryango utatana.

Ubwo ibintu byari bimeze nabi muri Jenoside, Mukamana n’umuryango we bahungiye muri ETO Kicukiro kuko ariho bari bizeye umukiro, ariko ibyo batekerezaga si ko byagenze kuko ubwo ni bwo aheruka umuryango we.

Mu kiganiro na IGIHE, Mukamana yavuze ko yahungiye muri ETO Kicukiro n’abana be, aza kuhahurira n’umubyeyi we wa batisumu amusaba ko yamufasha umwana umwe kuko yari wenyine umugabo yaramaze kwicwa.

Ati "Nageze muri ETO mpahurira n’umubyeyi wanjye wa batisimu yitwa Nyiramana Marie, ubwo nari mfite abana batatu kandi nsa nk’aho ndi njyenyine. Yaje azanye imodoka irimo abana be ndamusaba ngo antwarire umwana mukuru witwaga Mucyo Isimbi Isabelle, numvaga ntacyo mwishisha, navugaga ko nabaho n’umwana azabaho.’’

"Undi mwana wa kabiri Mutaganda Ally Pierre, namuhekejeshe umukozi nari mfite witwaga Annonciata, nanjye nsigarana undi muto.’’

Yakomeje avuga ko haje gukurikiraho ubwicanyi bukomeye muri ETO Kicukiro bituma abantu bose batatana kuva icyo gihe kugeza ubu ntarongera guca iryera abana be.

Ati "Haje kuba ibintu bibi cyane buri muntu wese akagenda yishakira inzira ye, ukiruka utazi niyo uri kujya. Umwe aca aha undi aca aha abana tuburana gutyo kugeza n’uyu munsi sinzi uko byabagendekeye.’’

Nyuma ya Jenoside yagerageje gushaka bamwe yahaye abana ngo arebe ko baba bakiri kumwe ariko ntiyagize amahirwe yo kubabona.

Imyaka ibaye 27 Mukamana afite iki gikomere cyo kuba atazi aho abana be baherereye, ntibyigeze bimworohera ariko yakomeje ubuzima dore ko ubu akora akazi k’ubushoferi kamutunze n’abe.

Yavuze ati "Mbere bakibura byari bigoye cyane, nabonaga utwana bangana tubyina mu kiliziya simenye aho amarira aturutse. Umuntu iyo ambwiye ngo yavutse mu 1990 mpita mvuga ngo umwana wanjye aba angana gutya.’’

Habaye hari uwumvise azi amakuru y’aba bana babiri ashobora guhamagara kuri 0788479573 / 0728479573.

Mukamana Christine ubu akora akazi ko gutwara imodoka muri MINAFFET
Mukamana Christine yabuze abana babiri muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umwana uri kuri iyi foto ni Mucyo Isimbi Isabelle aho yari kumwe na Se, Sekuru na Nyirakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .