Ibyihariye kuri Liban Soleman wayoboye ibiro bya Perezida wa Gabon uri mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya RDB

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Gicurasi 2020 saa 03:20
Yasuwe :
0 0

Liban Soleman wahoze ari Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba, ni umwe mu bantu icyenda Inama y’Abaminisitiri yashyize mu Nama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB.

Uyu mugabo afite ubunararibonye mu mirimo ijyanye no gucunga imari, nka rwiyemezamirimo n’ubujyanama muri leta mu gihe cy’imyaka 13.

Yabaye umuyobozi w’Ibiro bya Perezida muri Gabon, aba n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’ishoramari cya Gabon aba n’ushinzwe ubucuruzi mu gihe yakoreraga igihugu cye muri Israel.

Liban afite impamyabumenyi ihanitse mu icungamutungo no kwamamaza ibikorwa by’ubucuruzi yakuye muri Kaminuza ya George Mason n’impamyabumenyi yakuye muri HEC i Paris mu by’ubucuruzi.

Hagati ya 2011 na 2016 nibwo yari Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida Bongo, ni we wayoboye gahunda yo gushyiraho Ikigo cy’Igihugu muri Gabon gishinzwe guteza imbere ishoramari, ANPI, mu 2014 yanabereye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi mu 2018. Ni umwe mu bagize uruhare kandi mu gushyiraho gahunda y’iterambere muri Gabon mu cyerekezo cya 2025.

Mu mpera za 2018 yoherejwe kuba Ambasaderi wa Gabon muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Arabie Saoudite gusa ntabwo yigeze afata uyu mwanya. Jeune Afrique yatangaje ko yabonye amakuru avuga ko mbere yo gushyirwa muri uwo mwanya, Arabie Saoudite itari yamenyeshejwe ndetse ko Gabon itigeze imuha impapuro zimwemerera guhagararira igihugu nka Ambasaderi.

Mu gihe hari hakiri uru rujijo hagati y’igihugu cye n’ibi bihugu, Soleman yahisemo kujya kwiga muri Kaminuza ya Harvard yiga amasomo ajyanye n’imiyoborere mu by’imari.

Icyo gihe yabaga mu Mujyi wa Miami, atangira kujya yitabira inama zikomeye zitandukanye zivuga ku iterambere rya Afurika.

Mu 2019 yatangiye kujya cyane mu rwego rw’abikorera, nyuma y’aho ubuyobozi bw’igihugu cye bwari bumuhaye uburenganzira dore ko yari yaraboshywe n’ibya politiki kubera umwanya yari agiye gushyirwamo wo kuba Ambasaderi ariko bikanga dore ko na Ismaël Gnamale Ngoungou Oligui yagombaga gusimbura yari yaramaze kuwisubiza.

Yatangiye imikoranire n’ikigega kibarizwa i Dubai kigamije ibikorwa by’iterambere muri Afurika. Binyuze muri icyo kigega, mu minsi mike ishize yatangiye kuza mu Rwanda cyane ndetse bivugwa ko izina rye mu Rwanda ryabyibushye kubera ibikorwa yagizemo uruhare.

Soleman kandi yakunze guhura na Perezida Kagame inshuro nyinshi mu gihe cyose yabaga aje mu Rwanda ku busabe bwa Ali Bongo bwo kwigira k’u Rwanda ku buryo rwateje imbere ishoramari.

Ikindi kandi ni uko ngo ari umuntu wa hafi wa Ivan Kagame, umuhungu wa Perezida Kagame bazaba bari kumwe muri iyi nama y’Ubutegetsi ya RDB. Yari mu Rwanda kandi yitabiriye ibirori byo gusaba no gukwa bya Ange Kagame aho yanagaragaye yifotoranyije na Perezida Kagame na Madamu.

Liban Soleman yigeze kuba Umuyobozi w'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu muri Gabon
Liban Soleman aherutse kugirwa umwe mu bantu icyenda bagize Inama y'Ubutegetsi ya RDB
Soleman afite ubunararibonye mu mirimo ijyanye no gucunga imari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .