Uyu musore utuye mu Kagari ka Rusheshe, Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, ni imfubyi yakuriye Tanzania atahuka ubwo abanyarwanda birukanwaga muri icyo gihugu.
IGIHE yasuye Mugisha, uvuga ko ibyo akora ari ukwihangira imirimo kugira ngo abone ikimutunga.
Mu 1994 abagiraneza baramuhunganye bamujyana muri Tanzania, ni nyuma y’uko ababyeyi be bamaze kwitaba Imana. Yarezwe n’abapadiri bakoraga ibintu bitandukanye by’ikoranabuhanga, ku buryo ariho yakuye ubu bumenyi.
Ikirenze ibi, yemeza ko ibyo akora ari impano Imana yamwihereye kuko mu buzima bwe atigeze akandagira mu ishuri.
Uko akora ‘Drone’
Afata Radio zapfuye agakuramo akuma kitwa ‘Dynamo’, agafata ‘Lecteur DVD’, agakuramo akuma gakorana na telekomande, agakoresha na ububiko bw’umuriro wa telefoni [Power Bank], akabuhuza n’umurasire.
Ibi abihuriza mu kajerekani ka litiro eshanu, agafata n’akandi kajerekani akagakata akagakoramo akantu kabasha gukaragwa n’umuyaga. Aka gatuma Drone igira imbaraga zo kujya mu kirere.
Akuma akura muri Lecteur gakorana na telekomande mu kuyobora Drone. Umurasire ushyira umuriro muri Power Bank bigafasha indege kuguruka no gutinda mu kirere.
Mugisha avuga ko muri ‘Drone’ zigera kuri eshanu amaze gukora, imwe irimo na Radio yavuye ku Mulindi ibasha kuguruka igera i Rusororo ku irimbi, mu birometero nk’eshatu.
Avuga ko imbogamizi afite ni uko atarabasha kuyobora Drone aho ashaka igihe yafashe ikirere, akaba ari byo akirimo kwiga.
Ati “Sindabasha kuvumbura uko najya nyiyoboza telekomande kuko irahaguruka ikagenda ku buryo hari ubwo mbona ikubise mu biti cyangwa ku nzu.”
Akora amakote afite Camera
Mugisha akora amakote afite Camera mu mugongo n’imbere, akoresheje telefoni zimufasha kureba ibiri inyuma n’imbere ye ku buryo ntawamwiba.
Gusa ntarabona ubushobozi bwo kugira ububiko bw’ayo makuru aturuka kuri Camera.
Aya makote afite aho kongerera umuriro muri telefoni. Afata batiri ya Power Bank, akayidodera mu ikoti akajya aryongeramo umuriro. Ni ikote ritanga serivisi nyinshi harimo no kwitaba utiriwe ushyira ku gutwi.
Mugisha amaze gukora amakoti agera kuri atatu ndetse rimwe muri yo hari Abataliyani bariguze amadolari 50 barijyana iwabo.
Afite intego yo gukomeza kubyaza impano ze umusaruro no kuzigisha abandi kugira ngo bajye bakora ibintu byinshi byo kugurisha.
Mugisha yifuza nibura miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo abashe gukora byinshi byajya bigurishwa no mu mahanga.



















TANGA IGITEKEREZO