Ni irushanwa ribaye ku nshuro yaryo ya kabiri nyuma y’iryabaye mu 2016 ari nabwo bwa mbere ryari ribaye mu Rwanda.
Abakobwa 10 n’abasore 10 nibo bari baratsinze amajonjora ya nyuma. Bamaze amezi abiri bahabwa amasomo atandukanye arimo ajyanye n’uburere mboneragihugu.
Banaboneyeho umwanya wo kugaragaza imishinga yabo iri no mu byagendeweho n’abagize akanama nkemurampaka hareba abahize abandi.
Ahagana saa mbiri z’ijoro nibwo iki gitaramo cyatangiye abakobwa n’abahungu bose uko ari 10 kuri buri ruhande banyura imbere y’abagize akanama nkemurampaka.
Karimo umunyamideli Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi nka JayD wabaye Rudasumbwa wa Afurika, Umubyeyi Clautilde na Musabwamana Claire.
Abahatana biyerekanaga mu ngendo batojwe nyuma basoje hajyaho icyiciro cyo kubabaza ibibazo buri umwe agasubiza akoresheje ururimi ashaka hagati y’Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.
Mu bibazo byabazwaga aba basore n’inkumi, byashingiraga ahanini ku masomo bamaze iminsi bahabwa ajyanye na gahunda za leta nka Visit Rwanda, Made in Rwanda, uburyo bazafasha mu kurwanya ibiyobyabwenge mu gihe batsindiye iri kamba.
Mu bakobwa uwabaye Miss Elegancy 2018 ni Rosine Mukangwije w’imyaka 18, yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye muri ESSI Nyamirambo ahazwi nko kwa Gadaffi.
Niyirora Nshongoye Dovic w’imyaka 20 niwe wegukanye ikamba rya Mr Elegancy 2018, yasoje amashuri yisumbuye umwaka ushinze muri Groupe Scholaire Shyogwe i Muhanga. Kuri ubu akora akazi ko kumurika imideli.
Ikamba rya Miss Popularity ryegukanywe na Umulisa Divine naho Mukundwa Amir aba Mr Popularity.
Ibisonga bya mbere ni Ishimwe Bella na Twagira Prince Henry. Naho ibisonga bya kabiri ni Ingabire Janet na Mukundwa Amir.
Miss na Mr Elegancy2018, bahawe ibihembo birimo itike y’indege yo kujya gutembera i Mombasa, kumara umwaka bahabwa ibikoresho by’isuku bya Sulfo, telefoni ya Tecno Sparks n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO