00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndahiro yagizwe Umuyobozi w’ishami ryakira inama muri Radisson Blu Hotel & KCC

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 18 Ugushyingo 2021 saa 05:25
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Radisson Blu Hotel & Convention Centre bwatangaje ko Emmanuel Ndahiro yagizwe umuyobozi w’ ishami ritegura rikanakira inama.

Ndahiro wahawe kuyobora iryo shami asanganywe ubunararibonye mu rwego rwo kwakira abantu. Yakoze mu bigo bikomeye yaba mu Rwanda no mu Karere.

Yakoreye Crowne Plaza Hotel & Resort i Nairobi muri Kenya, IHG Hotel na Serena. Yakoze muri Serena y’i Kigali, i Rubavu hamwe n’iyi i Nairobi muri Kenya.

Afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 10 mu by’amahoteli by’umwihariko ashimirwa ko yakoze akazi gakomeye mu myaka itanu amaze akora muri Kigali Convention Centre.

Umuyobozi mukuru wa Radisson Blu Hotel & Convention Centre no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Rob Kucera, yagaragaje Ndahiro nk’umuntu witangira akazi kandi uhorana intego bityo ko ariyo mpamvu yahawe izo nshingano.

Rob Kucera ari kumwe na Emmanuel Ndahiro wahawe inshingano zo kuba Umuyobozi w’ishami ryakira inama muri Radisson Blu Hotel & Convention Centre

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .