Nsabimana ari mu bafashije APR FC kwegukana igikombe cya shampiyona 2017-18, ariko muri Nzeri uyu mwaka yahisemo kujya gukina ku mugabane wa Aziya, muri Minerva Punjab Football Club yo mu Buhinde.
Yavuze ko iyi kipe yari yayisinyiye amasezerano y’imyaka itanu ariko nyuma y’amezi abiri gusa impande zombi zafashe umwanzuro wo gusesa amasezerano.
Yagize ati “Nagezeyo nsanga ibyo numvikanye n’iyi kipe ntabyo bafitiye ubushobozi. Barambeshye ntibashyira mu bikorwa amasezerano twagiranye mfata umwanzuro wo kugaruka mu Rwanda nshaka indi kipe.”
Uyu mukinnyi w’imyaka 22, yabonye indi kipe yo muri Aziya imwifuza. Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko Becamex Bình Dương Football Club yo muri Vietnam, yamaze kumvikana na Nsabimana kuzayikinira imyaka ibiri ikamuhemba 6 000$, asaga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Nsabimana yemeza ko abonye ikipe nziza izamufasha kugera ku mugabane w’u Burayi umwaka utaha.
Yakomeje agira ati “Ikipe yambonye ku mashusho iranshima. Byararangiye nzakora igeragezwa ry’ubuzima. Ndishimye kuko shampiyona ya Vietnam ihuriramo abakinnyi babigize umwuga ntaho ihuriye no mu Buhinde cyangwa mu Rwanda. Nizeye ko bizanyorohera kuhava njya i Burayi”.
Aimable Nsabimana wazamukiye mu makipe y’abana y’i Remera, akanyura muri SEC Academy, Marines FC, APR FC na Minerva Punjab azwiho kuba muri ba myugariro bake batsinda ibitego byinshi kuko nk’umwaka ushize w’imikino yatsindiye APR FC ibitego 8, aba umukinnyi wa kabiri wayitsindiye byinshi, inyuma ya Muhadjili Hakizimana.
Becamex Bình Dương FC isanganywe abandi birabura barimo abanya;Nigeria, Burkina-Faso n’umunya-Brésil, yashinzwe mu 1976, ikinira kuri Gò Đậu Stadium yakira abantu ibihumbi 18,250, igatozwa na Trần Minh Chiến ukomoka muri Vietnam.



















TANGA IGITEKEREZO