Muri rusange, avuga ko ari umukobwa uharanira uburenganzira bw’abagore, abazwi nka ‘feministe’, izina ubwaryo rikunze gukurura impaka. Hari abavuga ko abiyita Aba-feministe ari agatsiko k’abahezanguni bafite ibitekerezo bishobora gusenya umuryango, kuko ngo ‘bishobora kugandisha abagore.’
Mu kiganiro kirambuye na IGIHE, Kanyana yasobanuye byimbitse iby’ibi bitekerezo, avuga ko abantu benshi babigira kuko birimo amoko atandukanye, ahubwo gusa hazamo ijambo ‘feminisme’ bigasa nk’ibihinduye umurongo.
Ku mbuga nkoranyambaga, uyu mukobwa ukiri muto yatutswe ibitutsi bitandukanye, ashinjwa uburwayi bwo mu mutwe n’ibindi bitandukanye, icyakora buri gihe akagerageza kwihagararaho, yaba mu buryo bwo gusubiza abamubwiye nabi cyangwa gukomeza gutanga ibyo bitekerezo bye.
Yagarutse ku mpamvu afite ibitekerezo agaragaza, n’icyo atekereza bishobora kumarira ababyumva. Yavuze kandi ku ngaruka yagizweho n’ibyo bitekerezo ndetse n’inama agira abafite ibitekerezo nk’ibye cyangwa bijya gusa nkabyo.
Kanyana kandi yavuze ko atari umuhezanguni nk’uko abantu bamwe bamwita, ashimangira ko akunda gusangira ibitekerezo na bagenzi be.
Yagize ati “Njye mparanira impinduka nyazo, icyo mparanira si impinduka mu rwego rumwe rw’ubuzima ahubwo ni ahantu hose.”
Yavuze ko iyi ari yo mpamvu yemera ko imitekerereze ye ikubiye mu kizwi nka ‘Féminisme radical,’ wagenekereza nk’imitekerereze ihambaye igamije guharanira uburenganzira bw’abagore. Ati “Umuntu uharanira uburenganzira bw’abagore mu buryo budasanzwe yifuza impinduka nko mu iyobokamana, umuco, politike ndetse n’ibindi byose.”
Yavuze ko igituma abantu benshi bafata nabi ibyo avuga, kimwe n’abo basangiye imyumvire, ari uko hari abashobora kuba bayifite bakayikoresha nabi, wenda ugasanga yatumye bagirira abagabo urwango n’ibindi nk’ibyo.
Yasabye abantu batajya babafata kimwe, kuko imitekerereze yabo itandukanye, ati “Hari ukuntu abantu bashyira abantu bose muri rusange, bakibwira ko niba runaka ntamukunze abandi bose nabo bagomba kujya mu gatebo kamwe.”
Ku bijyanye n’uko imitekerereze ye igamije gutuma abagore banga abagabo, yabihakanye yivuye inyuma, avuga ko guharanira uburenganzira bw’abagore bidasobanuye ko ubw’abagabo bukwiriye kwirengagizwa.
Ati “Abaharanira uburenganzira bw’abagore mu buryo budasanzwe (radical feminists) ntabwo baba bashaka kubangamira umugabo kuko ntacyo biba bibamariye.”
Yashimangiye ko “Ibintu byo kubangamira umugabo ntabihari rwose kuko ntacyo twabyungukamo.”
Uyu mukobwa ntajya asoma Bibiliya nubwo yakuriye mu muryango w’Abakirisitu. Asobanura ko hari igihe cyageze, yajya asoma imirongo myinshi yo muri Bibiliya agasanga ihabanye n’ukwemera kwe, ayireka atyo.
Icyo atekereza ku bamuvuga nabi
Biragoye kubura abantu batuka Kanyana cyangwa bakamubwira nabi bifashishije urwitwazo rw’uko ibitekerezo bye ari bibi.
Uyu mukobwa yavuze ko ababikora babiterwa no kutagira ubumenyi, ati “Hari impinduka abantu baba batiteguye kumva, akaba ari byo bituma bamwe batangira gusebanya no gutukana. Abambwira ngo njye kwivuza numva ko ahubwo ari bo bakwiriye kujyayo kuko gutuka umuntu kuko adahuje nawe ibitekerezo ari bwo burwayi bwo mu mutwe.”
Ku bijyanye n’umuco wo gutanga impano, ibifatwa nk’ikimenyetso cyo gushimira umuryango wareze umukobwa, Kanyana yavuze ko ari ibintu bitakigezweho.
Ati “Iyo umuntu avuze ko adashyigikiye inkwano, abantu benshi batangira kumutuka bavuga ko ari umuco, ariko ibintu birahinduka. Ntekereza ko abantu bakwiriye kumva icyo umuntu ashatse kuvuga mbere yo kumurwanya.”
Yasobanuye ko impano ishobora gufatwa nk’ikiguzi ku mugore, ashimangira ko niba ari ugushimira umuryango wareze neza, uw’umugabo nawo udakwiriye kwibagirana.
Ku bakunze kuvuga ko arwanya umuco, yavuze ko umuco udashyigikira ko abagore bakandamizwa. Ati “Usibye ko n’umuco bawubeshyera, nta hantu mu muco havuga ko abagore bakwiriye gukandamizwa, iriya ni imigenzereze yashyizweho na sosiyete kandi ishobora guhinduka.”
Kanyana kandi yavuze ko atajya aterwa ipfunwe n’ibitekerezo atanga, cyangwa ngo arakazwe n’abamutuka, ahubwo ko buri gihe yishimira ko ibitekerezo bye bishobora kugira umumaro muri sosiyete.
Ati “Icyo umuntu azavuga cyose hari umuntu utazemeranya nawe, rimwe na rimwe anamutuke ariko njye numva ko nkwiriye gutanga ibitekerezo byanjye kuko numva ko byagirira sosiyete akamaro.”
Yashimangiye ko atazigera acika intege, ati “Igihe cyose nzaba mfite indangururamajwi cyangwa se telefoni nzabisangiza abandi ntitaye ku bantu babyanga, ubyemera abyemere n’ubyanga abyange.”
Yavuze ko ibitekerezo bye bigira ingaruka yifuza ku bandi kuko bituma abantu bagura imitekereze bakareba ibintu mu bundi buryo, ntibagendere mu kigare.
Yagize ati “Dukwiriye guhindura imitekereze tukaguka mu mutwe, tukitekerereza ntitugendera mu kigare kuko ari ko ibintu tubisanze.”
Yavuze ko Leta y’u Rwanda yabaye intangarugero mu kuzamura uburinganire ariko hakiri intambwe yo gutera.
Yagize ati “Hari byinshi Leta yacu imaze gukora kandi ndabiyishimira, gusa numva ko hari ibindi bikwiriye gushyirwamo imbaraga nko kurwanya ruswa y’igitsina, ihohotera ku bana ndetse n’inyigisho zimwe na zimwe zihabwa abana b’abakobwa.”
Yakomeje ati “Ntabwo ibintu byose byakorwa 100%, buri munsi hegenda haba impinduka, rero ibyo bikozwe byaba byiza cyane.”
Uyu mukobwa yavuze ko ibitekerezo bye nta ngaruka mbi byari byamugiraho, ashimangira ko byatumye ahura n’abantu bafite imitekerereze imwe bityo bikarushaho kumukomeza.
Yashishikarije abandi bafite ibitekerezo nk’ibye kurushaho kwitinyuka bakabigaragaza.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!