Amakuru avuga ko ibengwa ry’uyu mukobwa ryatewe n’uko umusore yatahuye ko Nyandwi wari umugore we imbere y’amategeko hasigaye gusa umugisha wa Pasiteri, yagiye amuca inyuma akaryamana n’umwe mu bacuruzi bakomeye i Rusizi.
Bivugwa ko uyu mukobwa yari yarakowe ibihumbi 250 Frw ndetse ko nyuma yo kubengerwa kuri Paruwasi ya Rwahi yambaye agatimba, hari bamwe mu baturage bahise batangira kumukubita no kugerageza kumuciraho agatimba yari yambaye.
Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Nkanka, Jean Batiste Ntigurirwa, yabwiye IGIHE ko batangiye iperereza kugira ngo hamenyekane abakubise uyu mugeni.
Yagize ati “Nta muntu urafatwa ariko twatangiye iperereza dufatanyije na polisi, kuko hajemo ibintu by’amakimbirane kuri buri ruhande rw’umuryango bitana ba mwana ko bamwe ari bo babenze abandi ku buryo tukibikurikirana.”
Yongeyeho ko izi mvururu zose zatewe n’uko umuryango w’umukobwa wanze gusubiza inkwano wakowe n’uw’umuhungu, ku buryo ari byo byatumye ujijisha ukajya ku rusengero kandi nta na gahunda wari ufitanye na Pasiteri.
Ku wa Kabiri tariki ya 31 Nyakanga 2018, ubuyobozi bw’Umurenge wa Nkanka bwakoranye inama n’abatuye mu gace aba bageni babenganye bavukamo, bubashishikariza kurangwa n’indanagaciro z’ubunyarwanda no kwirinda amakimbirane kuko ateza umutekano muke.
Iyi nkuru yo gupfuba k’ubukwe mu Karere ka Rusizi ikurikiye iy’ubwapfubye mu Karere ka Gatsibo mu mpera za Gicurasi 2018, ariko bwo byakomotse ku musore washatse gukoresha ubukwe buhenze nta mafaranga afite.



















TANGA IGITEKEREZO