00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sebukwe wa Tom Close yitabye Imana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Mata 2021 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Umugore wa Tom Close, Niyonshuti Ange Tricia, ari mu gahinda nyuma yaho se yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki 12 Mata 2021.

Iyi nkuru y’incamugongo yasakajwe na Niyonshuti Ange Tricia ubwe yifashishije urubuga rwa Instagram avuga ko icyo yatinye kuva kera cyanze kikaba kimubayeho.

Yanditse ati “Icyo natinye kuva nkiri umwana kiranze kirasohoye. Imana ikunyakirire mu gituza cyayo papa nkunda.”

Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yashyingiranwe na Niyonshuti Ange Tricia imbere y’Imana mu rusengero rwa Mutagatifu Etienne mu Biryogo ku wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2013.

Sebukwe wa Tom Close yitabye Imana amaze kubona imfura, ubuheta n’ubuheture bw’umukobwa we. Aba bana barimo Ineza Ella wavutse ku wa 16 Kanama 2014, umuhungu bise Imena Elan bibarutse muri Kamena 2017 ndetse n’uwo baheruka kwibaruka witwa Ellana.

Tricia ari mu gahinda nyuma yo kubura se

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .