00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shyaka Jean wakiniye amakipe akomeye n’Ikipe y’Igihugu, afunzwe akekwaho ubujura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 January 2019 saa 03:14
Yasuwe :

Shyaka Jean wamenyekanye mu makipe atandukanye akomeye y’umupira w’amaguru mu Rwanda, ari mu maboko y’Ubugenzacyaha akekwaho icyaha cy’ubujura.

Amakuru y’ifungwa ry’uyu mugabo yatangiye kuvugwa kuri uyu wa Mbere tariki 28 Mutarama 2019.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE ko Shyaka afungiye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Arafunzwe, akekwaho kwiba bagenzi be ibikoresho byo mu nzu.”

Shyaka yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo APR FC, Kiyovu Sports, Atraco yabereye kapiteni na Musanze FC.

Shyaka (wambaye ingofero) yanyuze mu makipe akomeye nka Kiyovu Sports, Etincelles FC n’andi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages