Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwarangije ibiganiro na Sibomana Patrick bita Pappy washeshe amasezerano muri Shakhtyor Soligorsk yo mu cyiciro cya mbere muri Belarus.
Uyu mukinnyi yashakaga ikipe yakinamo mu Rwanda amezi atandatu, akazasubira gukina hanze mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Bumvikanye ko asinyira ikipe ya Heroes FC yo mu cyiciro cya kabiri ariko igahita imutiza muri Kiyovu Sports kuko aribwo yakwemererwa guhita atangira gukina kuko isoko ryo kugura abakinnyi ku rwego mpuzamahanga ryafunzwe mu Ukuboza 2018.
Ibi bisaba ko abakinnyi bavuye hanze basinya mu cyiciro cya kabiri aho amakipe adakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga ryo guhererekanya abakinnyi rya FIFA.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatinze guhita yishyura miliyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda, yasabwaga guha Sibomana none yaciwe inyuma na Mukura VS ihita itanga miliyoni eshatu, none uyu mukinnyi yatijwe mu ikipe yo mu Karere ka Huye.
Ni nako byagenze kuri Biramahire Abeddy nawe wari wumvikanye na AS Kigali ariko wagombaga kunyura muri Heroes FC yo mu cyiciro cya kabiri agahita atizwa.
Abayobozi ba AS Kigali bakomeje kubwira Biramahire ko azahabwa amafaranga miliyoni ebyiri yaguzwe kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gashyantare 2019, none uyu mukinnyi na we yahisemo kujya muri Mukura VS yamuguze miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Aba bakinnyi bombi basanzwe bakinira ikipe y’igihugu, Amavubi basinyiye Mukura VS amasezerano y’amezi atandatu basabwa gukoresha imbaraga nyinshi ngo bayifashe mu rugamba rwo gushaka igikombe cya Shampiyona ihanganiyemo na APR FC na Rayon Sports.



















TANGA IGITEKEREZO