Uyu musore wavukiye mu gihugu cy’u Burundi yaje kwimukira mu Rwanda kubera impamvu z’amasomo. Mu buzima bwa buri munsi muri iki gihugu cy’amahanga aho adafite munsi y’urugo, atunzwe n’uyu mwuga yakunze akiri muto kandi akemeza ko umubeshejeho neza.
Uyu musore yabwiye 1K Stories ko gutera ibirungo by’ubwiza ari ibintu yatangiye kubera kubona abantu babikora akabikunda.
Ati “Byatangiye mbibonye ku muntu ari kwisiga, ngira amatsiko yo kumenya ngo bigenda gute, nibyo byatumye mbitangira. Amatsiko yo gushaka kubimenya niyo yatumye mbyiyumvamo.”
Yakomeje agira ati “Nabigiyemo mvuga nti hari ikintu bizangezaho ariko mbyishoramo. Umuntu wa mbere twakoranye yari umugeni mu Burundi. Nagiye mfite ubwoba bw’uko ndabikora, ariko ntungurwa n’ukuntu nabikoze neza akabikunda. Nibwo nahise nza mu Rwanda, ndavuga ngo reka nzane ibikoresho byanjye hari igihe umuntu yankenera hano. Niko kazi kanjye ubu nta kindi kintu nkora. Birantunze hano mu Rwanda."
Yemeza ko abahungu bakora aka kazi babikora neza cyane akenshi kurusha abakobwa, kuko iyo babigiyemo babishyira ku mutima kandi baba bashaka kwemeza abantu bakoreye.
Ati “Abantu bakora make up mu buryo butandukanye. Abahungu bizwi ko aribo bazi gukora make-up kurusha abakobwa. Njye mbona impamvu ari uko iyo umuhungu yabigiyemo abikorana umutima we wose. Nanjye niko mbyemera.”
Yavuze ko ikintu kimugora ari uko hari igihe ajya ahantu nko mu bukwe ugasanga abakobwa bari guhinduranya imyambaro areba, batitaye ko ari umuhungu.
Ati “Ikintu kingora ni uko nko mu bukwe ari uko nk’iyo ugiye gukorera make-up mu bukwe, hari igihe abakobwa bahinduranya imyenda ureba. Nkanjye birambangamira akenshi kuko mpura nabyo. Ikindi kingora ni uko hari ahantu njya gukorera ugasanga abantu baza bafata ibikoresho byanjye batari bari muri gahunda bakabikoresha bo ubwabo.”
Yavuze ko ateganya gushaka ukuntu akomeza gukarishya ubwenge, yifashishije imbuga zitandukanye nka Youtube n’izindi. Uyu musore avuka mu muryango w’abana batandatu, ni uwa gatanu. Yaje mu Rwanda kwiga, nyuma aza gutangira gukora akazi ka Make-Up



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!