Tariki 17 Nzeri 2018 nibwo abakinnyi babiri b’abanyarwanda Yannick Mukunzi na Mubumbyi Bernabe rutahizamu wa Bugesera FC bahagurutse mu Rwanda bajya muri Suède gukora igeragezwa mu ikipe yo mu cyiciro cya gatatu bita ‘Division 1’.
Mu gihe barangije icyumweru cya mbere muri bine bagomba gukora muri iyi kipe, Sandvikens IF ni ikipe iherereye mu Mujyi wa Sandviken, Yannick Mukunzi akomeje kwifuzwa n’andi makipe.
Uyu mukinnyi yabwiye IGIHE ko bakiriwe neza kandi batangiye imyitozo kandi afite icyizere cyo kuzageza muri Mutarama 2019 afite amasezerano mu ikipe yo ku mugabane w’i Burayi.
Ati “Twakiriwe neza. Turi mu ikipe ifite ubuzima bwiza kandi twishimiye. Ku giti cyanjye abatoza bambwira kenshi ko bishimira urwego ndiho kandi nizeye ko bizagenda neza no mu byumweru dusigaje hano.”
“Nubwo hano bari muri shampiyona atari umwanya wo gusuzuma abakinnyi ariko natangiye gukora mu ikipe ya mbere. Bimpa icyizere cyo kubona amasezerano mu gihe isoko ryo kugura abakinnyi rizongera gufungurira.”
Amakuru agera ku IGIHE yemeza ko usibye iyi kipe arimo imwifuza, ushinzwe gushakira Yannick Mukunzi isoko yatangiye ibiganiro n’andi makipe abiri yo ku mugabane w’u Burayi, arimo Falkenbergs Fotbollsförening yo mu cyiciro cya kabiri muri Suède na Şanlıurfaspor SK yo mu cyiciro cya kabiri muri Turikiya.
Uyu mukinnyi wo hagati wavutse tariki 2 Ukwakira 1995 ntabwo yashatse kugira icyo avuga kuri aya makipe yandi amwifuza kuko agifitiye amasezerano ikipe ya Rayon sports yo mu Rwanda yanamuhaye uruhushya rwo kujya mu igeragezwa.
Ngo indi kipe yamwifuza yayitangaza ari uko yamaze kumvikana na Rayon sports afitiye amasezerano.
Yannick Mukunzi yagize umwaka mwiza kuko nyuma yo gusinyira Rayon Sports muri Kanama 2017 yayifashije gutwara igikombe cy’Agaciro na Super Cup by’umwaka ushize byombi batwaye batsinze APR FC yakuriyemo. Ari no mu bakinnyi bafashije iyi kipe kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup.



















TANGA IGITEKEREZO