Ibirori biratashye! Ahazaza h’imihango y’ubukwe mu bihe bidasanzwe

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 24 Mata 2020 saa 01:57
Yasuwe :
0 0

Icyorezo cya Coronavirus kimaze guhindura uburyo abantu babaho, uko bakoraga n’uko bitwaraga, kuko mu rwego rwo gukumira iki cyorezo, bakangurirwa kwirinda kwegerana, bakagendera kure igikorwa cyatuma bahurira ahantu hamwe ari benshi.

Ubwo icyorezo cya Coronavirus cyari kimaze kugera mu Rwanda, mu ngamba Guverinoma yatangaje ku wa 14 Werurwe 2020, harimo gufunga amashuri n’insengero, bitangazwa ko “amahuriro y’abantu benshi nk’imikino ndetse n’ubukwe bibaye bisubitswe.”

Ni icyemezo gikomeye kuko abaturarwanda baha agaciro gakomeye insengero n’ubukwe. Mu bindi bihugu aho abantu bagiye basanga batategereza ko Coronavirus iva mu nzira, aho amategeko yabo abyemera bagenda basezerana mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Nko muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Minisiteri y’Ubutabera yemeje ko ababishaka bashobora kugena itariki y’ubukwe, bagatanga ibyangombwa byabo mu ikoranabuhanga, umukuru w’idini akabasezeranya bidasabye ngo bamusange aho ari, abagomba kwitabira ubukwe bagahabwa ihuzanzira (link) banyuraho, nabo bakagaragara ku mashusho, ubukwe bugataha buri muntu atavuye aho ari.

Umukwe n’umugeni bo baba bari kumwe, abandi bose bari iwabo, kandi ntibibuze ko basangira icyo kunywa, umuziki, ibyishimo byose muri rusange. Iki cyemezo muri UAE cyafashwe ubwo Dubai yari imaze gutangaza ko ihagaritse kugeza mu gihe kitazwi, ibikorwa binyuranye birimo ubukwe cyangwa gatanya.

Mu bindi bihugu nka Korea y’Epfo, mbere y’uko ibikorwa bifungwa kubera Coronavirus, abantu basezeranye mu kivunge bambaye udupfukamunwa, baba abasezeranye bwa mbere cyangwa abifuza gusubiramo isezerano ryabo.

Ni icyemezo gishoboka?

Kugira ngo ubu buryo bushoboke, bivuze ko umukwe n’umugeni baba bari ukwabo bakereye ubukwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge cyangwa Pasiteri, Padiri se, nabo bari ukwabo, imbere ya camera n’aho barebera ku mashusho. Buri wese watumiwe mu bukwe yaba ari iwe, bakarebana mu buryo bw’amashusho bumva n’ubutumwa butangwa, nka kumwe abantu bakorana inama hifashishijwe uburyo bw’amashusho.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, aheruka kubwira itangazamakuru ko ikoranabuhanga rimaze kugaragaza ko hari ibintu byinshi bishoboka, uhereye ku buryo imanza zatangiye kuburanishwa ndetse zigasomwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, ababuranyi batavuye aho bari.

Yagize ati “Icyo ni igitekerezo cyiza […], Mineduc yatangiye gahunda yo kwigisha abana mu rugo, indege zatangiye gutwara ibintu atari abantu, natwe twatangiye kuburanisha dukoresheje iyakure, inama ya Guverinoma imaze guterana rimwe, ndakeka ko n’ubwa kabiri n’ubwa gatatu izaterana [mu ikoranabuhanga], turandika urwandiko tugasinya ntumenye ko nticaye ku meza ngo ndusinye, ubu twarabikoze.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) ari nayo ishinzwe ibijyanye n’irangamimerere, ivuga ko kugira ngo ubu buryo bwo gusezeranya abantu mu iyakure bushoboke, hari amategeko byaba ngombwa ko ahinduka.

Umuyobozi Mukuru muri Minaloc Ushinzwe imiyoborere y’Inzego z’ibanze, Gakire Bob, yabwiye IGIHE ko ikoranabuhanga ryifashishwa n’abashaka gushyingiranwa mu bijyanye n’ibyemezo nkenerwa banyuze ku Irembo, ridakoreshwa ku munsi nyirizina wo gusezerana.

Ibyo ngo bigaterwa n’uko itegeko rigenderwaho uyu munsi rigenga abantu n’umuryango, rivuga ko "ugushyingiranwa k’umugabo umwe n’umugore umwe gukorewe mu butegetsi bwa leta ku bushake bwabo ni ko kwemewe”, kandi gukorerwa "ku mugaragaro, imbere y’umwanditsi w’irangamimerere."

Ngo byasaba ko rihindurwa, ku buryo gusezerana mu buryo bw’ikoranabuhanga nabyo byakwinjizwa mu itegeko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, Innocent Nyamutera, avuga ko abasezerana mu mategeko hari indahiro basoma bafashe ku ibendera ry’igihugu, abitabira uyu muhango bagahabwa umwanya mu kugaragaza niba hari impamvu zatuma batemererwa gushakana.

Ibyo ngo bikiyongeraho ko hari igihe nk’abantu basezeranye hambere mu kivunge, hari ubwo usanga batagaragara mu bitabo by’irangamimerere nk’abashyingiranwe, ku buryo hari ushobora kubikora kabiri.

Ati "Nk’indahiro wenda mu ikoranabuhanga bayisoma, ariko ku gufata ibendera sinzi uko byagenda. Ikindi hari nk’uwaba yarabyaye umwana hanze ataramwandikisha, hari uwaba yarasezeranye akihisha mu gihe yabikoze ntibimenyekane, ashobora kuba yarabeshye nk’umukobwa akamwubakira inzu azi ko bazabana hari n’ibimenyetso bifatika, cyangwa umuhungu hari umukobwa bafitanye amakimbirane.”

“Ibyo byose rero iyo baje urimo kubasezeranya, ubaza niba nta muntu ufite ikibazo kuri abo bagiye gushyingiranwa. Nk’aho rero bishobora kuzagorana kuko ni ibintu bizaba bibereye mu ibanga.”

Gusa nta we uhakana ko bitazashoboka bijyanye n’aho ibihe bigana, n’uburyo ikoranabuhanga rigenda ritera imbere.

Nyamutera yakomeje ati “Ikindi ni uko ubwo buryo bwaba bukoreshwa hifashishijwe ibikoresho by’ikoranabuhanga, ariko hari imiryango ushobora gusanga itabifite.”

Gusezerana mu itorero cyangwa idini

Uretse mu bijyanye no mu nzego za Leta, gusezerana mu buryo bw’idini ni ikindi kirebwaho, kuko abantu basezeranira mu rusengero baravuye mu Umurenge.

Umuvugizi wa ADEPR, Rev Ephrem Karuranga, avuga ko muri ibi bihe nk’uko Leta yabisabye, abakirisitu basabwa kuba bitonze kuko ubukwe butemewe, gusa ngo mu buryo bw’igihe kirekire, gusezeranya abantu hakoreshejwe ikoranabunahanga ni ibintu byasuzumwa n’abakirisitu ubwabo bakabifataho icyemezo.

Ikindi ngo mu nyigisho bahabwa ni uko kugira ngo abantu babiri bashyingiranwe, hagomba kuha hari umukozi w’Imana ubaramburiraho ibiganza.

Yakomeje ati “Ikindi Bibiliya ivuga ko mu gusezeranya abantu bagomba kurambikwaho ibiganza, ubwo rero twareba icyo Bibiliya ivuga n’icyo ibihe bidusaba.”

Kugeza ubu abaturarwanda bakomeje gusabwa kuguma mu rugo, ingamba zirimo gushyirwa mu bikorwa kugeza ku itariki 30 Mata 2020.

Kugeza ubu abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda ni abantu 154 mu gihe 87 bamaze gukira, bivuze ko abakirwaye aria bantu 67.

Mu bihugu byinshi gusezeranya mu ikoranabuhanga birimo kwitabirwa cyane
Muri Korea y'Epfo basezeranye mu kivunge bambaye udupfukamunwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .