00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amateka adasanzwe: Bwa mbere mu Rwanda hagiye kubera igikorwa rusange cy’ababana bahuje ibitsina

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 6 Nyakanga 2021 saa 07:15
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’ababana bahuje ibitsina mu Rwanda n’abafite ibindi byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore (LGBTQ), bagiye kwizihiza umunsi wihariye mu rwego rw’ukwezi kwabahariwe kuzwi nka "Gay Pride cyangwa LGBT Pride" ubusanzwe kwizihizwa muri Kamena.

Hateganyijwe ibikorwa byo kwishimira uburenganzira n’ubwisanzure bw’abisanga muri LGBTQ mu Rwanda, ubukangurambaga ku miterere yabo n’ibindi bigamije gutuma Umuryango Nyarwanda ubiyumvamo ndetse ukabakira uko bari.

LGBTQ, bamenyerewe nk’ababana bahuje ibitsina, ni umuryango mugari kuko ababana bahuje ibitsina ari kimwe mu byiciro biwugize, ariko hakabamo n’ibindi byiciro by’abantu bafite ibyiyumviro bitandukanye ku bitsina byabo, buri nyuguti ikaba ihagarariye icyiciro cy’abo bantu.

L ihagarariye Lesbian cyangwa abagore bakunda bakanagirira ibyiyumvo by’imibonano mpuzabitsina (sexual orientation) abandi bagore. G ihagarariye Gay, aho ari abagabo bakunda abandi bagabo.

Ibi byiciro nibyo bizwi cyane ariko hari n’ibindi nka Bisexual (ihagarariwe na B) ikavuga abantu bafite ibyiyumvo ku bantu b’ibitsina byombi, ni ukuvuga ko ashobora kwiyumvamo umugabo mu gihe kimwe, ariko nyuma ibyiyumvo bye bikajya ku mugore.

Hari kandi na T ihagarariye Transgender, ikavuga abantu biyumvamo kugira igitsina gitandukanye n’icyo bahawe bakivuka, cyangwa icyo bitirirwa magingo aya, barimo n’ababa barihinduje igitsina.

Q igahagarira Queer, ijambo rikoreshwa mu kuvuga abantu bose bisanga muri ibyo byiciro, ndetse rikanakoreshwa mu gusobanura abantu bakirimo kwiga ku byiyumvo byabo ku bijyanye n’imiterere y’imibiri n’igitsina cyabo (Questioning).

Ubwisanzure bw’abagize LGBTQ mu Rwanda

Mu Rwanda hamaze kugera umuryango mugari wa LGBTQ ndetse unafite ishyirahamwe rirengera inyungu zawo rizwi nka ’Isange Rwanda’.

Amakuru avuga ko abagize iri shyirahamwe bahabwa ibyo bakeneye mu buzima bwa buri munsi, birimo ubuvuzi bwihariye, ibikoresho byo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzamabitsina, ibikoresho byo kwifashisha mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina n’ibindi.

Bivugwa ko kimwe mu bibazo bigora cyane abagize umuryango wa LGBTQ, ni uburyo bafatwa mu muryango nyarwanda, kuko hari abahisha imiterere yabo kubera kwikanga uburyo bafatwa mu gihe baramuka bayerekanye.

Mu 2013, Ishyirahamwe rya Isange Rwanda riharanira inyungu z’abari mu muryango wa LGBTQ ryatangiye ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha abanyamuryango baryo kwiteza imbere, birimo amahugurwa ku buryo bwo guhangana n’ihezwa ndetse wanashakiye igishoro bamwe mu banyamuryango, ku buryo batangiye ibikorwa by’ubucuruzi mu mujyi wa Kigali, abandi bakinjira mu bikorwa by’ubuhinzi, cyane cyane abari mu cyaro.

Nyuma y’imyaka umunani, umuryango wa LGBTQ mu Rwanda waragutse, kuko nka Isange Rwanda yatangiye ikorana n’amatsinda atatu mu 2013, ariko agenda yiyongera ubu amaze kugera kuri 18.

Ni muri urwo rwego abagize umuryango wa LGBTQ mu Rwanda, bateguye ibikorwa byo gushishikariza Umuryango Nyarwanda muri rusange kubaha imiterere yabo, biteganyijwe kuba mu kwezi kwa Nyakanga niba nta gihindutse, bikazarangwa n’umukino uzahuza abagize umuryango wa LGBTQ n’abanyamakuru ndetse n’ibiganiro.

Ku rwego mpuzamahanga, abagize LGBTQ mu bihugu bitandukanye bagira ukwezi bakoramo ingendo n’ibindi bikorwa bitandukanye, bigamije kugaragaza imiterere yabo ndetse no gusaba abatuye Isi kuyubaha.

Uku kwezi kuzwi nka ‘Gay Pride’ cyangwa ’LGBT Pride’ ku rwego rw’Isi, akaba ari ubwa mbere kugiye kwizihizwa hano mu Rwanda.

Nabonibo Albert, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana uri mu bateguye iki gikorwa, yabwiye Fair Planet ko ibikorwa bya Gay Pride mu Rwanda bizarangwa n’umukino bazakinamo n’abanyamakuru, kuko bifuza kubifashisha cyane mu bukangurambaga bwabo.

Yagize ati “Turashaka ko itangazamakuru riba igice cy’ingenzi mu bukangurambaga bwacu bwo kumenyekanisha ubuzima bugoye abagize umuryango wa LGBTQ banyuramo. [Turashaka] kwifashisha uburyo bwagutse kugira ngo tugere ku munyamuryango ushobora kuba abayeho afite ubwoba.”

Nabonibo yavuze ko mu biganiro bategura, bazaganira n’inzego zirimo n’izindi zifata ibyemezo, kugira ngo bakomeza gushyiraho uburyo bwiza bw’imikoranire, ku buryo umubano w’impande zombi uzakomeza kugenda neza.

Mu 2019, Nabonibo yaratoboye avuga uko yumva imiterere y’umubiri we, bimugiraho ingaruka kuko yirukanywe ku kazi, ndetse agacibwa n’inshuti ze.

Yavuze ko n’ubwo ibyo byamuciye intege, yiyemeje kureka kubaho yihishe, ati “Nafashe icyemezo cy’uko ntagomba gusubira inyuma. Nagombaga gukomeza umutima ku bwanjye n’abandi bashaka kubaho mu buzima busanzwe nta bwoba.”

Nabonibo yabwiye IGIHE ko we na bagenzi be badakeneye kujya mu muhanda bitwaje amabendera nk’uko ahandi bikorwa, ahubwo icyo bifuza ari ukwishimira intambwe imaze guterwa mu kurwanya akato n’ihohoterwa.

Ati “ Twe ntidukeneye kujya mu muhanda, umukino uzaba ugamije kurwanya akato n’ihohoterwa. Uzaba ufite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’itangazamakuru mu kurwanya akato n’ihohoterwa, turateganya no kongeramo kurwanya ibiyobyabwenge.”

Amakuru IGIHE ifite ni uko uyu mukino ugomba kuzaba ku wa 31 Nyakanga 2021, gusa kubera ingamba zo kwirinda Covid-19 ababa muri uyu muryango barateganya gutegereza icyorezo kikagenza make.

Bivugwa ko umwanzuro wa nyuma w’igihe uyu mukino uzabera, uzafatwa mu matariki 20 Nyakanga.

Nabonibo ati “ Twe dufite ubuhamya cyane ko nta muntu utukwa, nta muntu ugikubitwa, aho twavuye ni habi cyane, ubu twese turi abanyarwanda. Turabyishimiye. Icyo twemeje ni uko uwo mukino uzaba ku itariki 31 Nyakanga, ntabwo twasaba ibyangombwa kandi tubona Coronavirus iri kwiyongera. Tuzareba uko icyorezo kizaba kimeze icyo gihe.”

Icyo gikorwa kizaterwa inkunga n’Umuryango wa AllOut Uharanira Inyungu z’abagize Umuryango wa LGBTQ ku rwego rw’Isi, ndetse ukaba waranateye inkunga ibikorwa nk’ibi mu bihugu birimo Uganda na Eswatini.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .