00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Yaryamanye n’umuhungu yamubeshye ko yambaye agakingirizo, atungurwa no gutwita

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 5 Nzeri 2021 saa 11:42
Yasuwe :
0 0

Kobwa (Izina ryahinduwe) ni umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko utuye mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo wemeza ko yatewe inda mu buryo budasobanutse nyuma yo gukorana imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we aziko yambaye agakingirizo ariko akaza kumutera inda.

Mu kiganiro kirambuye uyu mwana w’umukobwa yagiranye na IGIHE yavuze ko abayeho nabi nyuma y’aho aterewe inda mu buryo bumutunguye.

Yavuze ko yakundanye n’uyu muhungu amezi ane, nyuma aza kumusaba ko bakorana imibonano mpuzabitsina arabimwemerera ariko amusaba ko bazakoresha agakingirizo.

Yagize ati “Urabizi abantu iyo bakundana hari ubwo ugorwa no guhakanira umukunzi wawe ibintu nk’ibyo cyane nk’iyo umukunda. Njye yansabye ko tubikora mubwira ko agomba kwambara agakingirizo kugira ngo atantera inda arabyemera.”

Yakomeje avuga ko umuhungu yabikoze nk’uko yari yabimusabye ariko amubwira ko ubutaha nta gakingirizo azakoresha ngo kuko atagakunda.

Ati “Urumva nyine naje kongera kumusura angurira waragi turayisangira tuza kongera turabikora ariko yari yabanje kumbwira ngo nta gakingirizo yambara ndabyanga arakambara turabikora.”

Kobwa avuga ko nyuma yaje gutangira kumva atameze neza mu mubiri we ku buryo n’ababyeyi be bahise babikeka ko atwite bamujyana kwa muganga basanga yarasamye.

Yavuze ko yahise ahamagara wa muhungu kuri telefoni amubwira ko atwite ariko yanga kubyumva. Ati “Nabaye nk’umubwira gusa ko ntwite ahita abihakana arambwira ngo ntabwo ariwe ngo kuko yari yambaye agakingirizo.”

Nyuma yo gutereranwa n’uyu musore n’ababyeyi ba Kobwa ngo bahise bamubwira ko badashobora kurera ikinyendaro.

Yagize ati “Nyine urabyumva bampaye akato ariko nyine iby’ababyeyi urabizi baje kumbabarira baranyumva banatangira kumfasha.”

Kobwa yavuze ko yaje kubwira ababyeyi be ibyamubayeho kugira ngo aterwe inda n’uburyo uwo muhungu yamunywesheje inzoga, bajya iwabo abona kwemera ko ariwe wayimuteye ndetse amubwira ko ubwo baryamanaga yakuyemo agakingirizo.

Uyu mukobwa yaboneyeho gusaba abandi bana b’abakobwa bagenzi be kwirinda ubusambanyi no kujya bagenzura ko abahungu bagiye gukorana imibonano mpuzabitsina bambaye agakingirizo mu gihe bananiwe kwifata kuko hari n’abahemuka bakagaca cyangwa bakagakuramo rwihishwa.

Uyu mwana w'umukobwa yavuze ko yatunguwe no kwisanga yasamye mu gihe yari aziko umusore baryamanye yakoresheje agakingirizo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .