Uburyo bwo kuyarinda bukoreshwa na benshi, ni ukwambara amadarubindi nk’igihe bakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga bifite imirasire ikakaye, cyangwa bari ahantu hari ivumbi n’umuyaga mwinshi bishobora kuyatokoza.
Kuyambara ni byiza kandi bitanga umusaruro, ariko kugira ngo uboneke nabyo bisaba ubushishozi mu guhitamo ayo ukoresha, kugira ngo ikigamijwe kigerweho.
Icya mbere abashakashatsi bagaragaza gikwiye kwitabwaho, ni uburyo mu maso hawe hameze. Amadarubindi ashobora kugira imiterere irimo ishushanyije nk’umutima, nka mpande enye, cyangwa nk’uruziga, bivuze ko uko ameze bitandukanye anakwiye kwambarwa n’abantu batandukanyije mu maso. Akubereye ni ayo wambara akakwegera mu misaya.
Icya kabiri uzitaho ni uko uruhu rwawe rumeze. Burya ntabwo amabara yose y’amadarubindi ari meza kuri wowe. Ku muntu ufite uruhu rwirabura biba byiza ahisemo ay’ibara ry’umweru cyangwa irindi rijya gusa naryo rikeye cyane, ufite urudateye rutyo akagirwa inama yo kwambara ay’umukara.
Bwa nyuma, ukwiye kubanza gutekereza ku myambarire yawe n’ibyo ukunda, ndetse n’aho ushaka kuzajya wambarira ayo madarubindi. Nk’urugero amadarubindi yo kujyana mu birori aba atandukanye n’ayo kujyana mu biro, ayo mu ishuri nayo agatandukana n’ayo gusudirana, ndetse n’ayo kugabanya urumuri rw’izuba aba atandukanye n’ayo kwirinda umuyaga.
Ku bifuza kwambara amadarubindi ajyanye n’isura zabo, bashobora kwifashisha inararibonye zo muri Classic Optics.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!