Nicole Avena ufite Impamyabumenyi y’Ikirenga akanaba umwarimu mu bijyanye na siyansi ishingiye ku buzima bwo mu mutwe mu Ishuri ry’Ubuvuzi rya Icahn riherereye i New York yatanze impamvu zishobora gutera iki kibazo.
Kutamenyereza ubwonko ko mu buriri ari aho kuruhukira
Mu buriri hamenyerewe nk’ahantu ho kuryama ukaruhuka ndetse ku rundi ruhande hafatwa nk’ahifashishwa mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina.
Hari abandi bahafata nk’ahantu bagera hakabafasha gutekereza neza ku bikorwa byabo no kuri gahunda z’umunsi ukurikiyeho bigatuma umubiri n’ubwonko bigera aho bikahafata nk’ahakomereza indi mirimo aho kuhafata nk’aho kuruhukira.
Morgan Levy ufite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu mitekerereze ya muntu, asobanura ko niba ukunda kureba televiziyo uryamye cyangwa ukagira ibindi bikorwa uhakorera bihabanye n’ibyahagenewe, umubiri ugenda ufata uwo muco ku buryo ubikora yisanga yaramaze gufatwa n’uburwayi bwo kubura ibitotsi buzwi nka insomnia ari nayo mpamvu abantu bagirwa inama yo gutoza umubiri n’ubwonko ko mu buriri ari ahantu ho kuruhukira.
Kunywa ikawa nyinshi
Abantu bamaze kumenya ko kunywa ikawa nyinshi cyangwa se ibindi binyobwa byongera imbaraga, ukabinywa mbere yo kuryama, bishobora guteza ibibazo byo kutabona ibitotsi ndetse bikanateza ibindi bibazo by’ubuzima bitandukanye.
Ubushakashatsi bwasohotse muri Journal of Clinical Sleep Medicine mu Ugushyingo 2013, bwagaragaje ko iyo unyweye miligarama 400 z’ikawa mu masaha atandatu ngo ujye kuryama, bishobora kugabanya igihe cyawe kingana n’isaha ku mwanya wari kumara usinziriye.
Ni nayo mpamvu abakunzi b’iki kinyobwa bagirwa inama yo kugifata nibura mbere y’amasaha atandatu ngo bajye kuryama.
Gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga mbere yo kuryama
Muri iki gihe ikoranabuhanga riteye imbere, abantu bakunze kuba bari ku mbuga nkoranyambaga mbere yo kuryama, abandi bakaba bakina imikino yifashisha ibikoresho bijyanye naryo ndetse hakaba n’ababanza gusoma no gusubiza ubutumwa baba bandikiwe bifashishije za telefoni cyangwa za mudasobwa.
Nubwo bumva ko ari ibintu bisanzwe kandi byoroshye, ubushakashatsi bwasohotse muri Nzeri 2021 bwagaragaje ko gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu gihe cy’iminota 30 ugiye kuryama, bituma umuntu atabasha gusinzira neza.
Umuhangayiko n’Agahinda gakabije
Ibibazo byo mu mutwe bigira uruhare runini mu gutuma umuntu atabasha gusinzira ndetse nubwo akenshi agahinda gakabije n’umuhangayiko bitera umuntu umunaniro, binatuma ahora mu ntekerezo zitandukanye ku buryo agorwa cyane no kuba yatora agatotsi kubera kunanirwa guturisha intekerezo ze.
Abantu bafite ibi bibazo bagirwa inama yo kwegera abashinzwe kwita ku bafite indwara zo mu mutwe bakabagira inama.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!