Hari imyitozo umuntu yakora mu buryo buhoraho mbere y’uko yinjira mu mirimo y’umunsi, ikamufasha gutyaza ubwenge, ubwonko bwe bukamererwa neza kandi agatanga umusaruro mu kazi ke.
Jennifer Wolkin ufite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu bijyanye n’imikorere y’ubwonko by’umwihariko mu gice gifasha umuntu mu mitekerereze no kwibuka, asobanura ko hari imyitozo umuntu yakora buri gitondo mbere yo kujya mu kazi ke gasanzwe maze ikamufasha kuza kugakorana imbaraga.
Iyo myitozo ituma umuntu abasha kuvugana neza n’abo bakorana mu buryo butuje kandi yumva aguwe neza.
Gusoma
Nubwo bitacyorohera abantu kwibuka gusoma, ni igikorwa cy’ingirakamaro gikungahaza ubwonko bw’ugikoze ndetse kikaba cyanafasha umuntu gutanga umusaruro mu kazi.
Ibyo bikunda mu gihe ari cyo yahereyeho mbere yo kukajyamo kabone nubwo yasoma agace gato mu gitabo runaka cyangwa agasoma ikinyamakuru cyaba icyavuye mu icapiro cyangwa se icyo kuri murandasi.
Jason Liauw, inzobere mu kubaga ubwonko mu ivuriro rya Saddleback riherereye i California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize ati “Gusoma igitabo cyiza cyangwa se ikinyamakuru cya mu gitondo ntibifasha umuntu gusa kuba yatangira umunsi we aguwe neza, ahubwo bishobora no kumufasha kumenya uko yahitamo iby’ingenzi agomba guheraho mu gihe ahihibikana ashaka kugera ku nzozi ze.”
Gukora imyitozo ngororamubiri
Bishoboka ko benshi bazi ibyiza byo gukora imyitozo ngororamubiri aho hari n’abakunze kuyitabira umunsi uciye ikibu bavuye mu kazi, ariko kandi bishoboka ko benshi batazi umumaro wayo mbere yo gutangira akazi.
Wolkin asobanura ko kubanza gukora iyi myitozo mbere yo kujya mu mirimo yawe isanzwe bifasha mu gutyaza ubwenge kandi bikagenda birushaho kwiyongera uko umuntu akura kandi bikanafasha amaraso gutembera neza mu mubiri y’uwabikoze.
Anavuga ko ibi binazamura ubushobozi bw’umuntu mu gufata imyanzuro, gukemura ibibazo ndetse bikanamufasha kwibuka.
Gucuranga umuziki wa karahanyuze
Mu gihe uvuye mu rwogero urimo wisiga unambara, ugirwa inama y’uko waba urimo ucuranga utuziki twa kera tunogeye amatwi tuzwi nka “classique”. Urugero ni nk’utwa Mozart na Beethoven.
Ibi ngo bigira umumaro ukomeye mu gufasha umuntu kuba intyoza mu gihe avuga agashira amanga, bikamufasha kandi no kwibuka.
Indi myitozo abahanga batangamo inama yafasha ubwonko bw’umuntu gukora neza mu gihe ageze mu kazi, harimo gukina imikino isaba gutekereza vuba nk’igisoro, dame, amakarita n’indi.
Umuntu kandi agomba kuba yaraye asinziriye neza akaruhuka kandi akanerageza gufata umwanya wo guturisha ubwonko bwe akirinda guhoza intekerezo ze ku bimuhangayikishije.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!