Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Child Development, bugaragaza ko iyo umwana akuze akankamirwa n’ababyeyi, uretse kuba bikomeretsa amarangamutima y’uwo mwana; bishobora no kuzamuviramo kwibasirwa n’uburwayi butandukanye burimo n’ubwo mu mutwe.
Ubu bushakashatsi bwanditswe bunayoborwa na Lydia Gabriela Speyer hamwe na bagenzi be, buvuga ko bwakorewe ku bana bo mu Bwongereza baturuka mu miryango itandukanye guhera ku bana bafite amezi kugeza ku bafite imyaka 17.
Abantu babihuguriwe ni bo bamaze igihe bakurikirana imyitwarire y’aba bana n’uburyo ki ababyeyi bakoresha mu kubarera cyane cyane igihe habayeho amakosa cyangwa kutumvikana ku kintu runaka.
Byagaragaye ko ababyeyi bareresha abana babo inkoni no kubuka inabi, bitangira bibaviramo kurangwa n’imyitwarire idahwitse guhera bagifite imyaka itanu ku buryo bagera ku myaka irindwi baratangiye kugaragaza ibibazo bishingiye ku marangamutima.
Ababyeyi bakwiye kwita cyane ku buryo bahamo uburere abana babo by’umwihariko mbere y’uko abana batangira kugana ishuri kuko imyitwarire y’abo babyeyi nyuma y’igihe gito ihita itangira kugira ingaruka ku bana babo.
Amakuru yabonetse muri ubu bushakashatsi ahanini ashingiye ku myitwarire y’ababyeyi b’abagore kuko ari bo bibanzweho, icyakora ku rundi ruhande byanagaragaye ko imyitwarire idahwitse y’umwana na yo ishobora kuviramo umubyeyi we gukomereka kw’amarangamutima.
Ababyeyi basabwa kujya bashishoza bagasesengura ubukangurambaga bwose bahabwa n’inzego z’ubuzima ku kijyanye n’uburyo bwiza bwo kureramo abana babo kugira ngo batazisanga baraguye mu makosa ashobora kubaviramo uburwayi n’imyitwarire idahwitse.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!