Bahuye mu Ukuboza umwaka ushize bari mu ivugabutumwa muri Canada, batangira kuba inshuti ubwo kugeza ubwo bashize amanga bagatangira kugaragarizanya urukundo ruzira imbereka.
Urukundo rwakomeje gukura, bitangira berekanwa mu rusengero ndetse baheruka kujya mu murenge guhamya isezerano ryabo ku wa 6 Gicurasi 2022. Pst Mbarushimana yabwiye IGIHE ko kimwe mu byo yakundiye umugore we ari ukuntu ari umuntu udasanzwe kuri we.
Ati “Namukundiye ko ari umukozi w’Imana kandi mu mutima wanjye nkaba naramushimye kuko ari mwiza imbere n’inyuma kandi akaba arumunyamasengesho. Ni umuntu udasanzwe. Afite umutima uciye bugufi cyane, akunda abantu bababaye nabishimye bose arabakira kandi akunda gufasha cyane. Ni ikinu cyazana inyungu ku bantu b’Imana.”
Urukundo rwabo rurasengeye!
Akenshi biragora ku musore kubwira umukobwa ko yamubengutse kugera aho amusaba ko bakundana. Na Pst Mbarushimana byaragoranye ariko amaze guhamanya n’umutima ayobowe n’umwuka w’Imana, ahitamo gusaba urukundo umukunzi we.
Umukobwa ntabwo yahise abyemera ahubwo yamusabye ko bamara iminsi itatu biyiriza basengera urwo rukundo.
Mbarushimana ati “Narabimubwiye ansaba ko tumara iminsi itatu twiyiriza. Amasengesho arangiye yansabye ko naba ntegereje. Yaganirije papa we wo mu mwuka basengana, bamaze guhamanya n’imitima arabyemera.”
Yiteguye urugo rumeze nka Paradizo
Mbarushimana avuga ko urugo rwe na Rukundo yiteguye ko ruzaba rwiza kuko bose ari abakozi b’Imana ku buryo izababa iruhande.
Yavuze ko ari ibintu yiyumvishijemo ubwo yamaraga kwemererwa n’uyu mukobwa ko bakunda.
Ati “Guhera yanyemerera urukundo numvise nishimye kuko umutima wanjye wampamirije ko ari we mukobwa nkwiriye w’igikundiro.”
Yavuze ko n’ubwo batangiye gukundana nyuma y’amezi atandatu baziranye, mbere yari asanzwe aziranye na mama w’uyu mukobwa kuko bari bamaze umwaka urenga basengana.
Pst Mbarushimana Akim avuka mu muryango wa Islam. Ubu afite urusengero Kimironko yise Blessing Miracle Church ari naryo agiye kujya akoranamo umurimo w’Imana n’umugore we.
Uyu mugabo yakijiwe afite imyaka 18 biturutse kuri Apôtre Ndagijimana Masasu. Yatangiye ubupasitori ubwo yasengeraga muri Christ Embassy ya Chris Oyakhilome ikorera i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Ubukwe bwe na Rukundo buzaba mu Ukuboza kubera ko uyu mufasha we yagiye mu ivugabutumwa muri Canada.
Reba aba bombi basezerana mu mategeko
















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!