Uyu muhanzi wamenyekanye mu bihe byashize muri ibi biganiro yatanze yasabye urubyiruko kugira ubuzima bufite intego.
Mu buhamya bwe yavuze ko yavukiye mu buhunzi ndetse ababyeyi be bitaba Imana afite imyaka itandatu gusa aboneraho kubwira urubyiruko ko iyo yishora mu biyobyabwenge aba yarapfuye kera cyangwa se akaba ari undi muntu uraho utatanga umusanzu ku gihugu cye.
Kayitare yatanze urugero rw’ukuntu yigeze kunywa ibirahure bitatu by’umuvinyo (wine) arasinda cyane bituma abyuka yababaye cyane.
Ati “Nababajwe n’uburyo nayobowe n’inzoga kandi arinjye wayinyoye. Nahise mfata umwanzuro wo kureka kunywa ibintu bisembuye, nkabaho mu buzima bushya kandi bufite aho bugana.”
Uru rugero Kayitare yarutanze ashaka kumvisha urubyiruko ko rugomba kumenya kwifatira ibyemezo ndetse no kugira ubuzima bufite intego buzira ibiyobyabwenge n’ivangura iryo ariryo ryose harimo n’irishingiye ku miterere y’umuntu.
Uru rubyiruko rwaganirijwe kandi ku kuboneza urubyaro, kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’ibiyobyabwenge. Rwanagaragarijwe n’amoko atandukanye y’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo.
Urubyiruko nk’icyizere cy’igihugu cy’ejo rwagaragarijwe impamvu indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ari ikibazo kuri rwo no ku muryango Nyarwanda muri rusange.
Umuyobozi w’Umurenge wa Mageragere, Hategekimana Silas, mu ijambo rye yashimiye Amahoro Human Respect by’umwihariko Kayitare wawushinze ndetse abashimira n’igikorwa bakoreye abaturage batishoboye bo mu murenge ayobora wa Mageragere bakabarihira mituweli.
Yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, inda zitateganyijwe no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Yabasabye kurangwa n’ikinyabupfura.
Nyuma y’inyigisho rwahawe, urubyiruko rwiganjemo ababyariye mu rugo bagenewe ibiribwa birimo amavuta yo guteka, umuceri, kawunga, ibishyimbo n’isukari.
Amahoro Human Respect ni umuryango ugamije kubungabunga uburenganzira bwa muntu n’ubuzima muri serivisi zitandukanye zigenewe ikiremwamuntu aho kiva kikagera harimo n’ubuvugizi.
Kayitare Wayitare Dembe washinze uyu muryango, yahishuye ko Mageragere ikitwa Butamwa ariho yandikiye indirimbo ye ya mbere yise ‘Mujye mukundana Rubyiruko’.
Kayitare afite album ebyiri zirimo ‘‘Abana ba Afurika’’ na ‘‘East Africa’’. Kuva mu 2020 ari gukora ku yindi nshya yitiranwa n’umwana we ‘‘Hirwa’’.
Uyu muhanzi yatangiye umuziki muri Mutarama mu 2004 , mu 2008 aza gushyira hanze Album yitwa ‘‘Abana ba Afurika’’ nyuma y’aho amara igihe kinini atumvikana mu ruhando rwa muzika mu Rwanda. Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo izikangurira urubyiruko kwirinda Sida.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!