Abashakashatsi bavuga ko babonye gukora iminsi ine mu Cyumweru bifasha abakozi kudasiba akazi.
Byafashije mu kwiyongera k’umusaruro ndetse n’abantu batinyaga gupiganira akazi kubera ikibazo cyo gukora iminsi myinshi, bisubiraho basaba imyanya.
Gukora iminsi ine mu Cyumweru byanagaragaje ko bigabanya umuhangayiko umuntu yajyaga agira. Ubwo muri Mutarama hatangazwaga iyi gahunda, byagaragaye ko hari inganda n’ibigo bikomeye muri Ecosse byari byaramaze kubona ibanga ryihishemo aho mu myaka ishize byari byarayobotse iyo gukora iminsi ine mu Cyumweru.
Umuryango wita ku batishoboye i Glasgow uvuga ko watangiye iyi gahunda y’uko abakozi bawo bakora iminsi ine mu Cyumweru kuva mu 2018 kandi ko wakomeje gutanga umushahara uko wari usanzwe.
Muri gahunda ntabwo iminsi itanu y’akazi mu Cyumweru yavanyweho ahubwo abakozi bafashijwe kubona nibura iminsi itatu yo kuruhuka mu Cyumweru aho bifashisha uburyo bwo kubasimburanya bamwe bakaba bakora none abandi ubundi gutyo gutyo.
Julie Murphy, umubyeyi w’imyaka 32 avuga ko ibi byamufashije kubona umwanya uhagije wo kuba hamwe n’umuryango we.
Ati “Gukora iminsi ine mu Cyumweru byampaye kumererwa neza mu buzima. Mfite umwana w’umukobwa kandi kubona iminsi itatu y’ikiruhuko mu Cyumweru bisobanuye ko mbasha kumarana na we umwanya munini kurusha uko nabaga mbyiteze.”
Ikigo cya Advice Direct Scotland cyafashe iya mbere giha abakozi bacyo ikiruhuko cy’iminsi itatu mu Cyumweru, kivuga ko kuva cyatangiza iyo gahunda abakozi bajyaga basezera akazi bagabanutseho hafi 3% ndetse umubare w’abasibaga wari ku kigero cya 71% mu 2017 ugabanuka ku kigero cya 55% ubu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!