Raporo yatangajwe na Dell Technologies yakozwe na Institute for the Future (IFTF), ivuga ko muri uwo mwaka wa 2030, kubera iterambere ry’ikoranabuhanga, myinshi mu mirimo ikorwa kuri ubu itazaba imeze nk’uko iri, ahubwo bizaba ngombwa ko hahangwa indi mishya ijyanye n’igihe.
Raporo ivuga ko muri icyo gihe isi izaba ikeneye abantu bafite ubumenyi budasanzwe bujyanye n’ibigezweho, ibyo bikajyana n’amahugurwa ahoraho abantu n’abakozi muri rusange bazajya bahabwa.
Inzobere zakoze raporo zivuga ko kubera ikoranabuhanga, abantu batazongera kujya birirwa bahiga akazi ahubwo kazajya kabasanga aho batuye, ufite ubumenyi budasanzwe akaba ari we ugahabwa.
Ibigo bishaka abakozi bizajya bikoresha ikoranabuhanga mu kubashaka, bigene ibyo bikeneye n’uwo bikeneye ubumenyi agomba kuba afite, ikoranabuhanga ribe ari ryo rihitamo ufite ubushobozi buhwanye n’akazi katanzwe.
Ibyo kandi bizajya bijyana n’uko uwabonye akazi, ahanini atazajya aba akeneye kugakora imbonankubone cyangwa guhura n’abakamuhaye.
Ibi ngo bizaha amahirwe abantu bafite ubumenyi butandukanye hirya no hino ku Isi kuba bagaragaza icyo bashoboye, bitandukanye n’uko byajyaga bigenda hamwe na hamwe, aho amahirwe yahabwaga abenegihugu runaka rimwe na rimwe nta bushobozi babifitiye, kuko uburyo bw’imirimo buhari butari bufunguye kuri bose.
Icyakora, abakoze raporo bavuga ko bishobora kuzagira ingaruka ku buzima bw’abantu bari batunzwe n’akazi gahoraho, kuko kazagabanyuka.
Ibigo na sosiyete bizajya biba bifite icyo bikeneye, bitange ikiraka cyo kubikora, nikirangira umuntu ajye gushakishiriza ahandi.
Abakoze raporo bavuga ko kuba ubwoko bw’imirimo buzahinduka, ntaho bihuriye no gutakaza akazi ku bantu bagasimburwa n’ikoranabuhanga.
Bavuze ko atari ko biri kuko mu bikorwa byose muntu azakomeza gukenerwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!