Amafoto agaragaza uburanga bw’umugore wa kabiri wa Haruna Niyonzima

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Mata 2020 saa 11:45
Yasuwe :
0 0

Ku wa Kabiri tariki ya 28 Mata nibwo hagiye hanze amakuru y’uko kapiteni w’Amavubi, Niyonzima Haruna, aherutse gukora ubukwe n’umugore wa kabiri, Niyitegeka Consolée ’Cassa Rayaan’, bwabaye mu ibanga muri Tanzania.

Haruna Niyonzima yari amaze imyaka ibiri akundana n’uyu mukobwa ndetse kuri ubu babana muri Tanzania kuva asubiyeyo mu ntangiriro z’uyu mwaka, aho yasubiye muri Yanga SC.

Inshuti za hafi z’aba bombi, zatangarije IGIHE ko mbere yuko Igisibo cy’idini ya Islam gitangira aribwo Haruna na Niyitegeka biyemeje kurushinga kugira ngo binjire muri iki gihe biyejeje imbere y’Imana.

Andi makuru agera kuri IGIHE ahamya ko ubwo Haruna Niyonzima yakiniraga AS Kigali, yabanaga na Niyitegeka Consolée mu Karere ka Kicukiro, rimwe akajya ku mugore we mukuru i Nyamata.

Icyakora nubwo impande zombi bitaradukundira ko tuzivugisha ngo hari igihe umugore mukuru yababazwaga no kuba Haruna Niyonzima acuditse n’iyi nkumi ndetse byagiye bibyara intonganya hagati yabo.

Ubwo Haruna Niyonzima yagurwaga na Yanga SC, agomba kwerekeza muri Tanzania, byabaye ngombwa ko ajyana n’iyi nkumi bari bacuditse asiga umugore wa mbere.

Hari kandi amakuru avuga ko uyu mugore mukuru yagiye Dar Es Salam mu minsi ishize, ariko ntibiramenyekana ko yaba yari agiye kugirana ibiganiro n’umugabo we nubwo na none aribyo bikekwa, gusa byarangiye umugore mukuru wa Haruna Niyonzima agarutse mu Rwanda ubu akaba atuye i Nyamata mu karere ka Bugesera.

Niyitegeka Consolée wasezeranye na kapiteni w’Amavubi, azwi nka Cassa Rayaan, amazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Instagram. Azwi cyane nk’umwe mu bakobwa b’abanyamujyi w’umushabitsi cyane ko yigeze gushinga iduka ry’inkweto mu Biryogo h’i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali mu minsi yashize, ariko amakuru agera kuri IGIHE ni uko ubu yamaze kubivamo.

Cassa wanashyize hanze amafoto y’ubukwe, kuri Instagram ye yashyizeho ko yashyingiranywe na Niyonzima Haruna akoresheje ijambo NH.

Mu Ukwakira 2015 nibwo Niyonzima Haruna yasezeranye mu mategeko n’umugore we mukuru, Uwineza Consolée, nyuma y’imyaka 12 babana ndetse kuri ubu bakaba bafitanye abana.

Niyonzima Haruna w’imyaka 30 (nk’uko ibyangombwa akiniraho bibigaragaza), yamenyekanye akinira Etincelles mu 2004, ari nabwo yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’Abato.

Mu 2006 yerekeje muri Rayon Sports, gusa ntiyayitinzemo kuko yahise yerekeza muri APR FC mu 2007, ahava ajya muri Yanga SC mu 2011, iyi yavuyemo mu 2017 yerekeza muri mukeba Simba SC.

Mu mpeshyi ya 2019 nibwo yatandukanye na Simba SC, agaruka mu Rwanda, nyuma y’amezi atandatu akinira AS Kigali, yongera kugurwa na Yanga SC.

Niyitegeka Consolée wasezeranye na Niyonzima Haruna, azwi nka Cassa Rayaan ku mbuga nkoranyambaga
Cassa Rayaan azwi cyane nk'umwe mu bakobwa b'Abanyamujyi
Niyitegeka Consolée uzwi nka Cassa Rayaan yigeze gushinga iduka ry'inkweto mu Biryogo
Uburanga bwa Niyitegeka Consolée bwakuruye kapiteni w'Amavubi kuva mu myaka ibiri ishize nk'uko inshuti ze zibyemeza
Niyitegeka Consolée yambaye nimero 8 ya Haruna Niyonzima muri Yanga SC
Kapiteni w'Amavubi Niyonzima Haruna yasezeranye na Niyitegeka Consolée 'Cassa Rayaan' mbere y'uko igisibo cya Mwezi Ramadhan gitangira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .